• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Basketball: Umunyamerika watanze ibyishimo muri BK Arena yanasekewe n’amahirwe

radiotv10by radiotv10
23/09/2024
in BASKETBALL, SIPORO
0
Basketball: Umunyamerika watanze ibyishimo muri BK Arena yanasekewe n’amahirwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamerika Isaiah Miller ukinira ikipe ya APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona muri Basketball, wigaragaje cyane mu mikino ya kamarampaka, yanahembwe miliyoni 2 Frw nk’umukinnyi mwiza.

Ni mu mukino wa nyuma wa BetPawaPlayoffs wabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 22 Nzeri 2024, aho ikipe ya APR BBC yegukanye igikombe itsinze Patriots amanota 73-70 wabaye intsinzi ya kane kuri ebyiri.

Nyuma y’uyu mukino, Umunyamerika Isaiah Miller wa APR BBC yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’iyi mikino (MVP), anahabwa miliyoni 2 Frw yahawe na betPawa.

Uyu musore akaba ari nawe watsinze amanota menshi mu mukino waraye uhesheje APR BBC igikombe aho yatsinze amanota 19, akaba ari na we wagiye anatsindira iyi kipe amanota menshi mu mikino yose ya nyuma.

Ni mu gihe, abakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona isanzwe (Regular Season), bayobowe na Chadie Bowie wa Kepler BBC, wabaye uwahize abandi.

Pitchou Manga wa REG BBC yabaye uwugariye neza, na Ndizeye Dieudonné wabaye uwatsinze amanota atatu menshi, mu gihe Henry Mwinuka utoza Patriots BBC yabaye umutoza mwiza w’umwaka.

APR BBC yahembwe miliyoni 15 Frw ndetse ikaba izanahagarira u Rwanda mu irushanwa rya BAL, Patriots BBC ya kabiri ihabwa miliyoni 7,5 Frw, mu gihe REG BBC yahawe miliyoni 3,5 Frw.

Isaiah Miller yanashimiwe na bagenzi be

Ikipe ya APR BBC yegukanye na miliyoni 15 Frw

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Kigali: Mu giterane cyari cyahuruje imbaga habayemo ibitari byitezwe byatumye bamwe bataha kitarangiye

Next Post

Havutse impaka nyuma yuko Minisitiri acyebuye abihebeye ‘Big Energy’ y’umuhanzi Yago itavugwaho rumwe

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Havutse impaka nyuma yuko Minisitiri acyebuye abihebeye ‘Big Energy’ y’umuhanzi Yago itavugwaho rumwe

Havutse impaka nyuma yuko Minisitiri acyebuye abihebeye 'Big Energy' y’umuhanzi Yago itavugwaho rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.