Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Batatu bagwiriwe n’ikirombe barimo uwasize abwiye umugore ko agiye gushaka icyo biririrwa

radiotv10by radiotv10
29/12/2023
in MU RWANDA
0
Batatu bagwiriwe n’ikirombe barimo uwasize abwiye umugore ko agiye gushaka icyo biririrwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe cyo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, barimo umugabo w’umugore uvuga ko yari yagiye amubwira ko agiye mu kiraka kugira ngo baze kubona ifunguro ry’amanywa, ndetse akanaribona, ariko akitaba Imana akimara kurimushyikiriza.

Aba bantu bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye akoreshwa mu bwubatsi kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, ubwo hagwaga akavura.

Nubwo ari batatu bagwiriwe n’ikirombe, babiri ni bo bahise baboneka bamaze kwitaba Imana, mu gihe umwe atahise aboneka ahubwo hakomeje ibikorwa byo kumushakisha.

Umugore w’umwe muri aba bagwiriwe n’ikirombe, yavuze ko umugabo we yabyutse mu gitondo amubwira ko abona ntakintu kiri mu rugo, bityo ko agiye gukora ikiraka cyo gucukura muri iki kirombe kugira ngo babone icyo biririrwa.

Uyu mugore uvuga ko byageze n’aho yohereza abana babo babiri ngo bajye kuvoma, ariko akabasaba ko baza kunyura kuri Se aho yacukuraga amabuye kugira ngo abahe amafaranga yo guhahisha.

Ati “Imvura yahise igwa ari nyinshi, ndi mu rugo jyenyine, umutima wo kuguma mu nzu birananira, ndavuga ngo reka njye kureba abana cyangwa umugabo.”

Uyu mugore avuga ko ubwo yajyaga kubareba yasanze umugabo we yaguze kawunga yo guteka, akamusaba ko bataha, ariko akamubwira ko akiri kwishyuza amafaranga yari aberewemo n’umukoresha wabo.

Ati “Ndazamuka ngeze ku nzu iri inyuma, numva ikintu kirahubutse, nari ntaragera no mu rugo, umudamu wa hano ni we wahise avuga ngo mutabare, ikirombe kigwiriye abantu.”

Ubwo ni bwo abantu bahise bakubita baruzura, ndetse n’inzego, zigerageza gukuramo abantu batatu bari barimo, ariko haboneka babiri bamaze gupfa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =

Previous Post

Abarenga 1/2 babonye Ibihugu bibakira: Ibyo wamenya ku bimukira 2.000 bakiriwe n’u Rwanda

Next Post

Anne Rwigara umuvandimwe wa Diane Rwigara yitabye Imana bitunguranye muri America

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Anne Rwigara umuvandimwe wa Diane Rwigara yitabye Imana bitunguranye muri America

Anne Rwigara umuvandimwe wa Diane Rwigara yitabye Imana bitunguranye muri America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.