Monday, September 9, 2024

Bavugishije itangazamakuru bagaragaza akarengane none ako bakorewe ni agahomamunwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bari abakozi bashinzwe gucunga umutekano ku Bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke, baravuga ko birukanywe na Kompanyi bakoreraga nyuma yo kugaragariza itangazamakuru ko inzara ibageze habi kubera igihe bari bamaze badahembwa.

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2022, bamwe mu bari abakozi ba kompanyi ishinzwe gucunga umutekano izwi nka Excellent Security Ltd, bari babwiye RADIOTV10 ko bamaze amezi atatu badahembwa.

Icyo gihe umwe yari yagize ati “Urumva nyine inzara ni hatari itumereye nabi kuko uraza ukirirwa usinzirira hano mu kazi.”

Aho bagaragarije itangazamakuru iki kibazo, bahise bahabwa umushahara w’ukwezi kumwe, ariko bamwe muri bo bari bavuganye n’Itangazamakuru, byabagizeho ingaruka kuko batangiye gutotezwa, ndetse bamwe biza kubaviramo kwirukanwa, ntibanishyurwa n’amafaranga bari babasigayemo.

Uwishema David, umwe muri aba birukanywe, avuga ko ubuyobozi bwa kompanyi ya Excellent, bwatangiye kubabaza abavuganye n’itangazamakuru.

Ati “Bamwe twaremeye ndetse uwahamagaye kuri Radiyo yanyu (Radio 10) we yahise ataha ngo kuko ari we nyirabayazana.”

Akomeza avuga ko abari bavuganye n’umunyamakuru kuva icyo gihe bagiye batotezwa kuko iyo bajyaga gupanga akazi “noneho umushefu akadutoteza akicara avuga ngo muzongera guhembwa ari uko muvuganye n’itangazamakuru.”

Bavakure Andre na we wirukanywe azira kuvugisha umunyamakuru, yagize ati “Twaje gutotezwa cyane batubwira ngo twandike statement [inyandiko yo kwisobanura] bambwira ko nakoze n’amakosa akomeye kuko navugishihe abanyamakuru, birangira gutyo ariko n’abandi bagenzi banjye babandikishije statement kuko bakoze ikosa rikomeye cyane ngo ntabwo bari gutanga amakuru. Ni uko banyirukanye nyine ndataha.”

Aba bahoze bakorera iyi kompanyi, bavuga ko ikibabaje ari uko birukanywe ntibanahabwe amafaranga bari babereyemo.

Gatsinzi Geofrey Ntege umwe mu bayobozi b’iyi kompanyi ya Excellent Security Ltd, yari yabajijwe kuri iki kibazo cy’abakozi bari bamaze igihe badahembwa, ariko avuga ko “atari byo.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, Dr Kanyarukiko Salathiel yabajijwe niba iyi kompanyi ihora mu bibazo n’abakozi bayo bidashobora kwanduza isura y’ibi bitaro, avuga ko nubwo badafite uruhare mu gutuma aba bakozi badahembwa ariko koko bidashimisha ubuyobozi bw’ibi bitaro.

Avuga ko bagiranye amasezerano n’iyi kompanyi ko bazajya bayishyura ari uko ibagaragarije ko na yo yahembye abakozi bayo.

Ati “Iyo basakuje ntabwo biba bitureba ubundi, biba bireba kampani ariko natwe tugerageza kubakurikirana kuko turababaza ngo ‘ese kuki mutahembye abakozi kugira ngo tubishyure?’.”

Dr Kanyarukiko Salathiel avuga ko ibi Bitaro byandikira ubuyobozi bw’iyi kompanyi buyinenga ariko ko nibikomeza gutya, baba bashobora no gusesa amasezerano, hakongera gutangwa isoko kandi ko iyi kompanyi iyo igarutse gupiganirwa isoko biba bigoye kongera kuyiriha.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts