Congo yafashe ikindi cyemezo kigaragaza ko itifuza ineza mu byayo n’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bw’iki Gihugu abasirikare b’u Rwanda bari mu bugenzuzi bukuru bw’Itsinda ry’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).

Itsinda ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryari ririmo Ingabo zihagarariye u Rwanda nyuma yuko byifujwe n’Ingabo za Kenya ziyoboye ubu butumwa, zavuze ko mu bugenzuzi bw’izi ngabo hagomba kubamo abasirikare bahagarariye Ibihugu byose bigize EAC.

Izindi Nkuru

Nubwo DRC yanze ko Ingabo z’u Rwanda zijya muri iki Gihugu, hari aba basirikare b’u Rwanda bagaragaye ubwo ubuyobozi bw’iri tsinda ry’Ingabo za EAC (EACRF) bwabaga bwagiye mu biganiro na M23.

Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), risaba ko abasirikare b’abofisiye b’u Rwanda bari muri ubu bugenzuzi bwa EACRF (Etat -Major) kuva ku butaka bw’iki Gihugu.

Iri tangazo ryashyizwemo umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Ekenge Bomusa Efomi Sylvan, rivuga ko “ku mpamvu z’umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo” ubuyobozi bw’Ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba busubiza abofisiye b’u Rwanda mu Gihugu cyabo, bari abanyamuryango bari bafite icyicaro i Goma.

Iri tangazo rivuga kandi ko abasirikare bari basigaye na bo bamaze kugenda bakaba bamaze kugera mu Rwanda.

Iri tangazo kandi risoza rivuga ko ku bw’iki cyemezo, u Rwanda na rwo rwahise rutumiza abofisiye bose bakoraga mu nzego zose zinyuranye z’amatsinda ya gisirikare mu Karere bari bafite ibyicaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki gikorwa cyakozwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kije kiyongera ku bindi bigaragaza ko iki Gihugu kitifuza ko ibibazo byacyo n’u Rwanda bikemuka mu nzira z’amahoro.

Ni kenshi abategetsi ba Congo Kinshasa kuva kuri Perezida Felix Tshisekedi, bavuze ko bifuza gushoza intambara ku Rwanda, ariko rwo rugasubiza ruvuga ko nta na rimwe rwifuza kuba rwateza intambara ku Gihugu cy’igituranyi, icyakora ko igihe cyose rwayishozwaho, ruhagaze bwuma kuba rwayirwana rwemye kuko ubushobozi ari bwose.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru