Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bayern Munich na Visit Rwanda basinyanye amasezerano y’imikoranire

radiotv10by radiotv10
28/08/2023
in MU RWANDA, SIPORO
0
Bayern Munich na Visit Rwanda basinyanye amasezerano y’imikoranire

Bayern Munich na Visit Rwanda basinyanye amasezerano y’imikora

Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB binyuze muri “Visit Rwanda” rwasinyanye amasezerano y’imikoranire na FC Bayern Munich yo mu Budage, kugira ngo imenyekanishe ubukerarugendo bw’u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu.

Aya masezerano yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2023, aho azarangira mu mwaka wa 2028. Ntabwo akubiyemo kwamamaza ku myenda.

Abakinnyi ba Bayern Munich n’abafana bayo bazagira amahirwe yo kureba ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda, basobanurirwe umuco warwo n’ibindi.

Mu bikubiye mu masezerano,harimo ko iyi kipe izafasha mu guteza imbere ruhago y’u Rwanda uhereye mu bakiri bato,VISIT Rwanda izajya yamamazwa ku byapa binini muri Stade ya Allianz Arena yakira abafana basaga ibihumbi 75.

Visit Rwanda yavuze ko aya masezerano y’imikoranire azereka isi yose ko amarembo y’u Rwanda afunguye yaba mu kurusura no gushora imari mu Rwanda ku bashoramari bose bo ku isi barimo n’abo mu Budage.

Ikindi kandi ngo Bayern Munich izafatanya na MINISPORTS na FERWAFA mu gufungura ishuri rya ruhago,guhugura abatoza ndetse no kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda yaba mu bahungu n’abakobwa.

Kubera ko Visit Rwanda iri umu baterankunga bakuru ba Bayern Munich biravuga ko yashoye agatubutse muri iyi mikoranire.

Ubusanzwe uri mu cyiciro cy’umuterankunga mukuru agomba kwishyura nibura miliyoni 5 z’amayero ku mwaka umwe. Visit Rwanda yabaye umuterankunga mukuru wa 10 wa Bayern Munich.

Bayern Munich iri mu makipe akomeye cyane ku isi muri ruhago kuko imaze gutwara UEFA Champions League 6, Shampiyona y’iwabo mu Budage inshuro 33, DFB Pokal inshuro 20 ndetse na Super cup inshuro 10.

Ifite igikombe cy’isi cy’amakipe inshuro 2 harimo icyo iheruka muri 2020.

Bayern Munich ibaye ikipe ya gatatu y’ikigugu isinyanye amasezerano y’imikoranire n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo rwabwo.

Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwasinyanye na Arsenal amasezerano y’imyaka itatu, agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Mu 2019 hafashwe icyemezo cyo kuyongera, binatangazwa ku wa 14 Gicurasi 2021 ubwo Arsenal F.C yamurikaga umwambaro mushya.

Nyuma yaho, ku wa 4 Ukuboza 2019 u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye na Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa, aho ijambo Visit Rwanda rigaragara ku mwambaro w’iyi kipe mu myitozo n’uwo yambara mbere y’imikino no ku kibuga Parc des Princes.Yamamazwa kandi no ku byapa byo kuri Stade.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − eight =

Previous Post

Abanyarwanda batuye muri Congo bizihije Umuganura

Next Post

Bugesera: Hari impande ebyiri zitavuga rumwe ku kibagamiye rumwe

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bugesera: Hari impande ebyiri zitavuga rumwe ku kibagamiye rumwe

Bugesera: Hari impande ebyiri zitavuga rumwe ku kibagamiye rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.