Musengimana Beatha wamenyekanye mu ndirimbo y’ibihe byose ‘Azabatsinda Kagame’, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we bari basanzwe babana.
Musengimana Beatha yamenyekanye cyane mu bihe byo kwamamaza Perezida Paul Kagame wari Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Nyakanga 2024.
Ni indirimbo yagumye mu mitwe ya benshi, kubera uburyo yagarukaga ku bigwi n’ibikorwa by’indashyikirwa bya Perezida Paul Kagame mu ncamake, kandi ihimbanye ubuhanga, bwatumaga buri wese agenda ayisubiramo aho yabaga ari hose atazi uburyo yaje mu bitekerezo bye.
Iyi ndirimbo yitwa ‘Azabatsinda Kagame’ yanabaye impamo kuko Perezida Kagame yegukanye intsinzi ku majwi 99,15%, bituma uyu mubyeyi anakomeza kwamamara.
Amakuru yageze kuri RADIOTV10, avuga ko Musengamana Beatha alias ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye n’umugabo we Niyonshuti Valens basanzwe babana mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.
Uyu mubyeyi wasezeranye n’umugabo we bari basanzwe babana, yanubakiwe inzu muri uyu Murenge wa Nyamiyaga, igikorwa cyakozwe n’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, bamwitura kuba yarabafashije kwamamaza umukandida wabo, waje no kwigukana intsinzi.



RADIOTV10