Bidatinze icyiciro cy’Ingenzi kitabagamo Intwari n’imwe kigiye kuzibonekamo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Bamporiki Edouard atangaza ko mu gihe cya vuba Icyiciro cy’Ingenzi kitabagamo Intwari n’imwe, kigiye kuzigaragaramo.

Mu Rwanda hari ibyiciro bitatu by’Intwari ari byo; Imanzi, Imena ndetse n’Ingenzi.

Izindi Nkuru

Ibyiciro bibiri kugeza ubu bifite Intwari bizirimo uretse Icyiciro cy’Ingenzi kugeza ubu kitarabonekamo Intwari n’imwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Gashyantare 2022 Abanyarwanda bizihize Umunsi Mukuru w’Intwari wari ufite Insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard, avuga ko hari gukorwa ubushakashatsi bugamije gushaka Intwari zo gushyira mu cyiciro cy’Ingenzi kandi ko bitari cyera, iki cyiciro kizaba kirimo izo Ntwari.

Yagize ati “Nkurikije aho ubushakashatsi bugeze, bitarambiranye bitari ibya cyera tuzabona Intwari zijya muri icyo Cyiciro.”

Hon Bamporiki avuga ko umurimo wo gushakisha Intwari utoroshye kuko usaba ubushishozi buhanitse ari na byo byanatumye iki gikorwa cyo gushakisha abashyirwa muri iki cyiciro kimara igihe.

Agaruka kuri iyi nsanganyamatsiko “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”, Hon Bamporiki yavuze ko iyi nsanganyamatsiko iha umukoro buri wese akumva ko agomba gukora ibikorwa by’ubutwari kugira ngo aheshe agaciro Igihugu cye.

Yagize ati “Agaciro kacu gashingiye ku murimo twakoze, gashingiye ku kivi twushije, gashingiye ku mihigo twesheje, agaciro ntabwo tugitegereza ko hari uzaza kukaduha ngo twumve ko turi abanyagaciro ahubwo turakihan’ushatse kuadushimiramo akakadusangamo.”

Bamporiki kandi avuga ko kubona Intwari muri ibi bihe by’amahoro bishoboka kandi ko yizeye ko Urwego rw’Igihugu rw’Intwari, Impeta n’imidari by’ishimwe ruzabona izi ntwari.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru