Monday, July 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rulindo: Bizejwe ubwiherero bugezweho basenyerwa ubwari busanzwe none ubu ukubwe ahura n’ihurizo

radiotv10by radiotv10
02/02/2022
in MU RWANDA
0
Rulindo: Bizejwe ubwiherero bugezweho basenyerwa ubwari busanzwe none ubu ukubwe ahura n’ihurizo
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Ryanyirakayobe uherereye mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo, baravuga ko hari rwiyemezamirimo wabizege ubwiherero bugezweho, akaza agasenya ubwo bari basanganywe none hashize ukwezi acukuye ibyobo ahita yigendera bakaba bafite n’impungenge z’impanuka bizatera.

Aba baturage batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wubatse mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Buyoga, bavuga ko rwiyemezamirimo yaje agasenya ubwiherero na bigaz bari basanganywe abizeza kuzabubakira ibya kijyambere bidateza umwanda.

Bavuga ko hashize ukwezi batazi irengero ry’uyu rwiyemezamirimo kuko akimara gucukura ibyobo, batongeye kumuca iryera.

Babwiye Umunyamakuru wa RADIOTV10 ko batewe impungenge n’impanuka zishobora guterwa n’ibyo byacukuwe n’uyu rwiyemezamirimo.

Umwe ati “Nk’abadamu bafite abana bakambakamba, ni ukwirirwa wicaye aho kuko wirirwa urinze wa mwana ku buryo n’uwagutumira yabonye agasururu, ubunzi imitima ukavuga ngo wa mwana ntabwo namusiga mu rugo na rwa rwobo.”

Ngo ibi kandi byakuruye umwanda muri uyu mudugudu kuko badafite aho bajya kwiherera bigatuma bamwe bihengeka mu bice bimwe byo muri uyu mudugudu.

Umwe ati “Ibaze kugira ngo umuntu akubwe nijoro, tekereza kugira ngo uve muri iki gice ugende ujye iryiriya aho ibiraro by’amatungo biri.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Buyoga, Muhigira Antoine avuga ko basabye Ubuyobozi bw’Akagari gaherereyemo uyu mudugudu kuzitira ibi byobo mu gihe ababikora batarabirangiza.

Ati “Ku wa Gatandatu twakoranye umuganda nsanga ari ikibazo, mbasaba ko babiganiriza abana bakahabereka ubundi bakahirinda ndetse n’abantu bakuru bakirinda kugenda hafi yahoo.”

Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko uyu rwiyemezamirimo yoherejwe n’Akarere ka Rulindo mu gihe ubuyobozi bw’Akarere nabwo buvuga ko iki kibazo butakizi ariko bukizeza ko bugiye guhita bugikurikirana.

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − five =

Previous Post

Bidatinze icyiciro cy’Ingenzi kitabagamo Intwari n’imwe kigiye kuzibonekamo

Next Post

Mu gahinda gakomeye Aubameyang yasezeye ku bakunzi ba Arsenal

Related Posts

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
06/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
06/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda
MU RWANDA

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
06/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

06/07/2025
Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu gahinda gakomeye Aubameyang yasezeye ku bakunzi ba Arsenal

Mu gahinda gakomeye Aubameyang yasezeye ku bakunzi ba Arsenal

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.