Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bigomba guhagarara-Perezida Kagame yatanze umurongo ntarengwa ku bimaze iminsi by’abica abarokotse Jenoside

radiotv10by radiotv10
12/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Bigomba guhagarara-Perezida Kagame yatanze umurongo ntarengwa ku bimaze iminsi by’abica abarokotse Jenoside
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko bitari bikwiye ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, banabuze ubutabera igihe kinini, bakongera kugirirwa nabi muri iki gihe, avuga ko bigomba guhagarara kandi ubutabera n’amategeko bikabigiramo uruhare, kuko bitabikoze, hakora ibindi.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024 ubwo yakiraga indahiro za Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa na Visi Perezida mushya Hitiyaremye Alphonse.

Perezida Kagame yaboneyeho gushimira abo basimbuye, Dr Ntezilyayo Faustin wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Visi Perezida, Marie-Thérèse Mukamulisa; barangije manda yabo.

Ati “Ndabashimiye cyane, mwakoze akazi keza […] Ngira ngo ibibazo byabaye cyangwa biriho ubu dukomeza gushaka gukemura, ntako mutagerageje ngo na byo bishobore gukemuka, abagiyeho bashya na bo barabyumva ko bakwiye gukomereza muri iyo nzira ndetse bagatera indi ntambwe ijyanye n’igihe tugezemo.”

Yakomeje agaruka ku mateka y’u Rwanda arimo kuba iki Gihugu cyarabuzemo ubutabera, aho ubutegetsi bwariho bwimakaje Politiki y’ivangura.

Ati “Ubutabera mu Gihugu cyacu bwagenze nabi cyane imyaka myinshi ariko cyane cyane bishingira kuri politiki ndetse bivamo abantu kutumvikana no kwicana, ariko aho tujya na byo bimaze kumvikana igihe kirekire ni ahandi, kandi ni ngombwa, ni ngombwa ku buryo ibyo dusaba abantu ni ukubyumva gutyo bagakurikiza ibyo byo kubana gutyo, bagakurikiza ubutabera n’amategeko tugomba kwisangamo.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu bakwiye kubana neza bakumva ko bose bareshya, kandi ko ibi bigomba guherekezwa bikanashimangirwa n’ubutabera n’amategeko.

Ati “Ndagira ngo rwose bibe byagarukira aho ngaho, bibe byagrukira ko abantu baharanira kubana neza, kuko twese turi ibirembwa, turareshya. Kureshya mvuga ni mu burenganzira buri wese afite, ntawe usumba und mu burenganzira.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko kuba byagarukira aha, ari uko yifuza ko ubutabera bwananirwa guha abantu ubu burenganzira bwo kuba bareshya, aho kugira ngo habe habaho ubundi buryo.

Ati “Nta bundi buryo bukwiriye kuba busimbura Ubutabera, ariko aho ubutabera butari, aho budakoze, ibindi birakorwa.”

Yavuze ko muri aya mateka mabi yabayeho mu Rwanda, abantu bose batabonye ubutabera bari bakwiye, ariko ko hari ababuze kurusha abandi, byanatumye aya mateka abaho.

Ati “Kuba uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bafite ibitekerezo byo kudusubiza aho, icyo gihe amategeko, ubutabera bugomba gukoreshwa, nibudakoreshwa n’ibindi bizakoreshwa. Ibyo bigomba guhagarara. Kwica abantu n’ubundi babuze ubutabera n’ubundi mu gihe cyose barabuze n’ubuzima, hakabaho na Politiki yaganisha ahongabo, ishaka kugirira nabi abantu barokotse bakabasanga mu ngo zabo bakabica, amategeko agomba gukora, nadakora hazakora ibindi. Ibyo kandi ndabyatuye ndabibabwiye, buri wese anyumve. Bigomba guhagarara.”

Perezida Kagame avuga ko bitari bikwiye ko abantu bongera kwicwa

Ntabwo turi ubusa

Perezida Kagame kandi yagarutse ku banyapolitiki yaba abari imbere mu Gihugu no hanze yacyo ndetse n’amahanga babashyigikiye bakomeje gukinisha aya mateka yabayeho mu Rwanda bakavuga ukundi, na bo bakwiye kubihagarika.

Ati “Bisa n’aho bagiye kubigira ubusa. Ntabwo turi ubusa, ntabwo ubutabera bwacu buriho ari ubusa, nta politiki yahindura ubutabera ubusa.”

Nanone ku bakoresha nabi ububasha bahabwa n’amategeko, bagashaka kwigwizaho umutungo ubundi w’Abanyarwanda bose, Umukuru w’Igihugu yabasabye kubihagarika.

Ati “Kandi nta bundi buryo bwiza bwo kubihagarika bitanyuze mu butabera, bitanyuze mu mategeko. Ibyo byo sinirirwa nkomeza ngo mvuge ko n’ubundi buryo bwakoreshwa, kuko ndibwira ko amategeko, ubutabera dufite, bikoze neza bishobora kubiturangiriza.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko buri wese asubije amaso inyuma akareba aho Igihugu kivuye, n’aho kigeze ubu, yabona ko aho abantu bagana ari kure kandi bagaharanira kuhagera vuba, kandi ko inzira zo kuhagera nta zindi ari uguhagarika iyi mico mibi.

Domitilla Mukantaganzwa yarahiye
Na Hitiyaremye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga yahaye isezerano Umukuru w’u Rwanda n’Abanyarwanda

Next Post

Menya abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi barimo abatayiherugamo

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi barimo abatayiherugamo

Menya abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi barimo abatayiherugamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.