Perezida Paul Kagame yavuze ko bitari bikwiye ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, banabuze ubutabera igihe kinini, bakongera kugirirwa nabi muri iki gihe, avuga ko bigomba guhagarara kandi ubutabera n’amategeko bikabigiramo uruhare, kuko bitabikoze, hakora ibindi.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024 ubwo yakiraga indahiro za Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa na Visi Perezida mushya Hitiyaremye Alphonse.
Perezida Kagame yaboneyeho gushimira abo basimbuye, Dr Ntezilyayo Faustin wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Visi Perezida, Marie-Thérèse Mukamulisa; barangije manda yabo.
Ati “Ndabashimiye cyane, mwakoze akazi keza […] Ngira ngo ibibazo byabaye cyangwa biriho ubu dukomeza gushaka gukemura, ntako mutagerageje ngo na byo bishobore gukemuka, abagiyeho bashya na bo barabyumva ko bakwiye gukomereza muri iyo nzira ndetse bagatera indi ntambwe ijyanye n’igihe tugezemo.”
Yakomeje agaruka ku mateka y’u Rwanda arimo kuba iki Gihugu cyarabuzemo ubutabera, aho ubutegetsi bwariho bwimakaje Politiki y’ivangura.
Ati “Ubutabera mu Gihugu cyacu bwagenze nabi cyane imyaka myinshi ariko cyane cyane bishingira kuri politiki ndetse bivamo abantu kutumvikana no kwicana, ariko aho tujya na byo bimaze kumvikana igihe kirekire ni ahandi, kandi ni ngombwa, ni ngombwa ku buryo ibyo dusaba abantu ni ukubyumva gutyo bagakurikiza ibyo byo kubana gutyo, bagakurikiza ubutabera n’amategeko tugomba kwisangamo.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu bakwiye kubana neza bakumva ko bose bareshya, kandi ko ibi bigomba guherekezwa bikanashimangirwa n’ubutabera n’amategeko.
Ati “Ndagira ngo rwose bibe byagarukira aho ngaho, bibe byagrukira ko abantu baharanira kubana neza, kuko twese turi ibirembwa, turareshya. Kureshya mvuga ni mu burenganzira buri wese afite, ntawe usumba und mu burenganzira.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko kuba byagarukira aha, ari uko yifuza ko ubutabera bwananirwa guha abantu ubu burenganzira bwo kuba bareshya, aho kugira ngo habe habaho ubundi buryo.
Ati “Nta bundi buryo bukwiriye kuba busimbura Ubutabera, ariko aho ubutabera butari, aho budakoze, ibindi birakorwa.”
Yavuze ko muri aya mateka mabi yabayeho mu Rwanda, abantu bose batabonye ubutabera bari bakwiye, ariko ko hari ababuze kurusha abandi, byanatumye aya mateka abaho.
Ati “Kuba uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bafite ibitekerezo byo kudusubiza aho, icyo gihe amategeko, ubutabera bugomba gukoreshwa, nibudakoreshwa n’ibindi bizakoreshwa. Ibyo bigomba guhagarara. Kwica abantu n’ubundi babuze ubutabera n’ubundi mu gihe cyose barabuze n’ubuzima, hakabaho na Politiki yaganisha ahongabo, ishaka kugirira nabi abantu barokotse bakabasanga mu ngo zabo bakabica, amategeko agomba gukora, nadakora hazakora ibindi. Ibyo kandi ndabyatuye ndabibabwiye, buri wese anyumve. Bigomba guhagarara.”
Ntabwo turi ubusa
Perezida Kagame kandi yagarutse ku banyapolitiki yaba abari imbere mu Gihugu no hanze yacyo ndetse n’amahanga babashyigikiye bakomeje gukinisha aya mateka yabayeho mu Rwanda bakavuga ukundi, na bo bakwiye kubihagarika.
Ati “Bisa n’aho bagiye kubigira ubusa. Ntabwo turi ubusa, ntabwo ubutabera bwacu buriho ari ubusa, nta politiki yahindura ubutabera ubusa.”
Nanone ku bakoresha nabi ububasha bahabwa n’amategeko, bagashaka kwigwizaho umutungo ubundi w’Abanyarwanda bose, Umukuru w’Igihugu yabasabye kubihagarika.
Ati “Kandi nta bundi buryo bwiza bwo kubihagarika bitanyuze mu butabera, bitanyuze mu mategeko. Ibyo byo sinirirwa nkomeza ngo mvuge ko n’ubundi buryo bwakoreshwa, kuko ndibwira ko amategeko, ubutabera dufite, bikoze neza bishobora kubiturangiriza.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko buri wese asubije amaso inyuma akareba aho Igihugu kivuye, n’aho kigeze ubu, yabona ko aho abantu bagana ari kure kandi bagaharanira kuhagera vuba, kandi ko inzira zo kuhagera nta zindi ari uguhagarika iyi mico mibi.
RADIOTV10