Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Biratangaje!!: Nibura buri mwaka yabyaye umwana umwe kuva akivuka- Umugore w’imyaka 41 yabyaye abana 44

radiotv10by radiotv10
27/07/2022
in MU RWANDA, UDUSHYA, UDUSHYA
1
Biratangaje!!: Nibura buri mwaka yabyaye umwana umwe kuva akivuka- Umugore w’imyaka 41 yabyaye abana 44
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 41 y’amavuko wo mu Karere ka Mukono muri Uganda, yiyemerera ko yabyaye abana 44 yabyaye mu mbyaro 15 zirimo eshanu yagiye abyaramo impanga z’abana bane kuri buri mbyaro imwe.

Uyu mugore witwa Mariam Nabatanzi avuga ko aba bana bose uko 44 yababyawe we ubwe bakava mu nda ye wenyine, aho imbyaro ya mbere yayibyaye ku myaka 13 nyuma yuko ashyingiwe ku mugabo w’umusaza wamurutaga cyane kuko yari afite imyaka 57.

RADIOTV10 twakoze iyi nkuru tugendeye ku kiganiro uyu mubyeyi yagiranye na YouTube Channel ya Afrimax kigaragaramo uyu mugore n’abana bato benshi b’uyu mubyeyi bari mu rugo ari kubagaburira amafunguro ubundi bari mu turimo two mu rugo.

Kubera aka gahigo ko kubyara abana benshi, bageze aho bamwita Mama Uganda ariko nyuma bakaza kumwita Mama Afurika kuko hari abanyamahanga benshi bagiye baza kumusura kubera gutungurwa n’ibi bitangaza.

Ati “Nubu hari benshi batazi amazina yanjye y’ukuri, banyita amazina menshi y’amatazirano, nka Mama Uganda, Mama benshi ndetse hari n’abanyita Mama bane kuko mbyara abana bane ku mbyaro imwe.”

Mariam avuga ko yishimira kuba afite aba bana

Abana 44 ku myaka 41 byashobotse gute?

Mariam Nabatanzi avuga ko yabyaye impanga z’abana bane inshuro eshanu [ubwo ni abana 20] ubundi akabyara impanga z’abana batatu izindi nshuro eshanu [abana 15], ubundi abyara impanga z’abana babiri ku mbyaro nanone eshanu [ubwo ni abana 10].

Uyu mugore uvuga ko yavutse ari umuhererezi mu muryango, atangaza ko abavandimwe be bose bishwe na mukase washatswe na Se ubwo nyina yari amaze kwirukanwa n’umugabo we.

Avuga ko ari cyo gituma yumva akunze abana be urukundo rudasanzwe gusa akagira igikomere yasigiwe no kuba umugabo bababyaranye yarabamutanye.

Agaragaza agahinda yatewe n’urushako kuko uretse kuba uyu mugabo we yaramutanye aba bana 44, yanashyingiwe atabishaka.

Gusa avuga ko abonye undi mugabo akamukunda, bakwibanira ndetse ko yiteguye kuba babyarana barumuna b’aba bana 44.

Ati “Erega kubyara ntabwo ari bibi ahubwo mwe tubyarira [abagabo] ni mwe babi. Umugabo wese mwakundanye aba yifuza ko umubyarira ariko inshingano zo kurera zaza akakwitarutsa.”

Icyakora avuga ko yakuze yifuza kuzabyara abana barindwi kugira ngo nibura azibe icyuho cy’abavandimwe be bapfuye, kuko yumvaga batanu muri bo azabita amazina y’abavandimwe be batanu, naho abandi babiri bakaba abe n’umugabo we.

Ati “Ariko mu mbyaro zanjye ebyiri gusa nari maze kubagira.” Agahita ajya kwa muganga kuboneza urubyaro ariko ko uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro bwanze umubiri we, agahitamo gukomeza kwibyarira.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mutuyimana Rosine says:
    3 years ago

    Ubuse abana 20+15+10 bingana nabana 44 cg ni 45, mujye mutanga inkuru zitarimo urujiji

    Reply

Leave a Reply to Mutuyimana Rosine Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 8 =

Previous Post

Loni ishyize ku rundi rwego ibyo Abakongomani bakoreye MONUSCO

Next Post

Rwongeye rwambikanye hagati ya FARDC na M23 ishaka gufata akandi gace

Related Posts

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

by radiotv10
16/09/2025
0

Rwanda Environment Management Authority (REMA) has announced that since the program to test vehicles for harmful emissions began, more than...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare
MU RWANDA

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwongeye rwambikanye hagati ya FARDC na M23 ishaka gufata akandi gace

Rwongeye rwambikanye hagati ya FARDC na M23 ishaka gufata akandi gace

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.