Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry’akazi.
Ifungwa rya Hategekimana Silas usanzwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere ryatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2026.
Ubutumwa bwatangazwe n’uru Rwego, buvuga ko “RIB yafunze Hategekimana Silas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry’akazi.”
RIB ivuga ko “Mu mwaka wa 2023 na 2024 Hategekimana yagiye yohererezwa amafaranga na Rubazinda Callixte, umuyobozi wa kompanyi yitwa Calliane Company Ltd kugira ngo amukingire ikibaba ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakoraga nta ruhushya afite. Uyu akaba nawe afunze nk’umufatanyacyaha kuri iki cyaha cya ruswa.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvug a kandi ko “Hategekimana yagiye aburira Rubazinda mbere yuko hakorwa ubugenzuzi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugirango adafatwa kuko yabukoraga nta ruhushya abifitiye.”
RIB yaboneyeho gutanga inama ivuga ko yongera kwibutsa Abaturarwanda kwirinda ibyaha bya ruswa kuko bidasaza bityo igihe cyose habonetse ibimenyetso ku wabikoze abihanirwa hatitawe ku gihe yagikoreye. RIB irasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru aho bakeka ruswa hose.
RADIOTV10








