Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Gicurasi, ari umunsi w’Ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.
Uyu munsi w’Ikiruhuko, ukubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2026.
Iri tangazo rivuga ko iyi Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo “imenyesha abakoresha n’abakozi bose bo mu nzego za Leta z’iz’abikorera ko ku wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2026, ari Umunsi w’Ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.”
Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, uri mu minsi itangirwa ikiruhuko rusange n’Iteka rya Perezida nimero 54/01 ryo ku wa 24 Gashyantare 2017 rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange.
Mu minsi cumi n’itanu iteganywa n’iri Teka nk’uko igaragazwa n’Ingingo yaryo ya gatatu, tariki 01 Gicurasi ni umunsi wa karindwi muri iyi minsi y’ikiruhuko, ukaba usanzwe ari Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.

RADIOTV10








