Biravugwa ko hari Abanyarwanda benshi bamaze gufatirwa i Burundi barimo n’abafungiye ahatazwi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyarwanda barenga 50 bamaze gufatirwa mu bice binyuranye mu Burundi kuva iki Gihugu cyafunga imipaka igihuza n’u Rwanda, aho bamwe bivugwa ko bafungiwe muri kasho z’urwego rw’iperereza mu Burundi, mu gihe hari n’abafungiye ahantu hatazwi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Médias Burundi cyangikira mu Burundi, avuga ko aba Banyarwanda bafashwe kuva ku wa Kane tariki 11 Mutarama 2024 ubwo Guverinoma y’u Burundi yatangazaga ko ifunze imipaka ihuza iki Gihugu n’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Iki kinyamakuru kivuga ko ubuyobozi bw’u Burundi bwo bwemera ko Abanyarwanda bafashwe ari 46 n’imbonerakure, bakabanza gufungirwa muri Kasho za Polisi, ariko nyuma bakoherezwa mu z’urwego rushinzwe iperereza.

Nk’uko bitangazwa n’abaturage bo muri Komini ya Mugina, Abanyarwanda 38 bafashwe na Polisi ikorera muri iyi Komini yagiye ibakura mu bice binyuranye byo muri iyi komini kuva ku wa Kane.

Umwe mu baturage wavuganye na SOS Médias Burundi, yavuze ko ikibabaje ari uko “aba bantu bafashwe bamaze igihe kinini batuye muri Mugina. Ni nk’imiryango ya hano.”

Naho muri Komini ya Rugombo ikora ku mupaka, habarwa Abanyarwanda 58 bafashwe hagati yo ku wa Kane no kuwa Gatanu, ariko ubuyobozi bw’u Burundi bukavuga ko abafashwe ari 46, barimo 20 bafashwe ku wa Kane na 26 bafashwe ku wa Gatanu.

Abaturage bagira bati “Abenshi mu batawe muri yombi, ni abakozi ba nyakabyizi basanzwe bakora mu mirima inyuranye.”

Umwe mu bacuruzi b’Abanyarwanda wakoreraga muri Rugombo ubwo yariho apakira imizigo ngo atahe mu Rwanda, yabwiye SOS Médias Burundi ati “Byansabye kubaha ruswa kugira ngo bampe igihe gihagije cyo kwitegura kugira ngo nambuke umupaka.”

Amakuru aturuka muri bamwe mu bapolisi, avuga ko bamwe mu bafashwe boherejwe gufungirwa muri kasho z’urwego rushinzwe iperereza SNR mu murwa mukuru wa Bujumbura mu gihe abandi bafungiye ku rwego rw’Intara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Désiré Nduwimana yavuze ko “abafunzwe n’abahabaga mu buryo butemewe n’amategeko.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru