Agashya katangijwe mu gutwara abagenzi mu Rwanda kagiye kugera mu kindi Gihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’imyaka ine abaturage bo mu murwa Mukuru wa Senegal Dakar babwiwe ko bagiye guhabwa bisi 120 zikoreshwa n’amashanyarazi, iyi gahunda igiye gushyirwa mu bikorwa. Ni nyuma y’igihe gito mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali na ho hatangiye gukorerwa izi modoka.

Perezida Macky Sall wa Senegal, yatangaje ko izi modoka zije gukemura ibibazo by’ubwikorezi byari byarabaye agatereranzamba mu mujyi wa Dakar, ashimangira ko ibi bibazo bivugutiwe umuti mu buryo burambye.

Izindi Nkuru

Ati “Kuri iki cyumweru tariki 14 z’ukwezi kwa mbere, duhuye mu rwego rwo gushyira akadomo ku hahise hacu hatugoraga, kugira ngo dutangire igihe kigezweho muri Senegal.

Yakomeje avuga ko Igihugu cyari gisanzwe gikoresha za gari ya moshi, ariko ubu noneho hiyongereyemo izindi mbaraga batangiranye iki gihe gishya mu bijyanye n’ubwikorezi.

Yashimangiye ko iki bizatanga umusaruro ukomeye mu gukemura ikibazo cy’ubwikorezi muri Senegal, by’umwihariko mu murwa mukuru Dakar.

Ati “Ibi ndahamya ko bigiye gukemura ibibazo twahuraga nabyo uyu munsi, ndetse bikanadutegurira guhangana n’ejo hazaza.”

Izi modoka zizahuza ingendo zo mu Turere tune tugize umurwa mukuru wa Senegal, Dakar. Nibura imodoka imwe yitezweho kujya itwara abagenzi ibihumbi 300 ku munsi.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru