• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Agashya katangijwe mu gutwara abagenzi mu Rwanda kagiye kugera mu kindi Gihugu

radiotv10by radiotv10
15/01/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Agashya katangijwe mu gutwara abagenzi mu Rwanda kagiye kugera mu kindi Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’imyaka ine abaturage bo mu murwa Mukuru wa Senegal Dakar babwiwe ko bagiye guhabwa bisi 120 zikoreshwa n’amashanyarazi, iyi gahunda igiye gushyirwa mu bikorwa. Ni nyuma y’igihe gito mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali na ho hatangiye gukorerwa izi modoka.

Perezida Macky Sall wa Senegal, yatangaje ko izi modoka zije gukemura ibibazo by’ubwikorezi byari byarabaye agatereranzamba mu mujyi wa Dakar, ashimangira ko ibi bibazo bivugutiwe umuti mu buryo burambye.

Ati “Kuri iki cyumweru tariki 14 z’ukwezi kwa mbere, duhuye mu rwego rwo gushyira akadomo ku hahise hacu hatugoraga, kugira ngo dutangire igihe kigezweho muri Senegal.

Yakomeje avuga ko Igihugu cyari gisanzwe gikoresha za gari ya moshi, ariko ubu noneho hiyongereyemo izindi mbaraga batangiranye iki gihe gishya mu bijyanye n’ubwikorezi.

Yashimangiye ko iki bizatanga umusaruro ukomeye mu gukemura ikibazo cy’ubwikorezi muri Senegal, by’umwihariko mu murwa mukuru Dakar.

Ati “Ibi ndahamya ko bigiye gukemura ibibazo twahuraga nabyo uyu munsi, ndetse bikanadutegurira guhangana n’ejo hazaza.”

Izi modoka zizahuza ingendo zo mu Turere tune tugize umurwa mukuru wa Senegal, Dakar. Nibura imodoka imwe yitezweho kujya itwara abagenzi ibihumbi 300 ku munsi.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Biravugwa ko hari Abanyarwanda benshi bamaze gufatirwa i Burundi barimo n’abafungiye ahatazwi

Next Post

Haravugwa inkuru nziza muri Rayon nyuma y’intsinzwi yatumye bamwe barira amarira agashoka

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Haravugwa inkuru nziza muri Rayon nyuma y’intsinzwi yatumye bamwe barira amarira agashoka

Haravugwa inkuru nziza muri Rayon nyuma y’intsinzwi yatumye bamwe barira amarira agashoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.