Haravugwa inkuru nziza muri Rayon nyuma y’intsinzwi yatumye bamwe barira amarira agashoka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko imikino yo kwishyura ya Rwanda Premier League igarutse, ikipe ya Rayon Rports igatangira itsindwa na Gasogi United, abakinnyi bayo bo muri Uganda itari ifite muri uyu mukino, bamaze kugaruka.

Umukino wa Rayon Sports na Gasogi United, uri mu yatangiye igice cya kabiri cya shampiyona cyo kwishyura, warangiye iyi kipe isanzwe ifite abafana benshi, itsinzwe ibitego 2-1.

Izindi Nkuru

Ni intsinzwi yababaje abafana benshi b’iyi kipe, bamwe bananiwe no kwihangana, bakarira amarira agashoka ubwo bari bari muri Sitade bamaze kwirebera ikipe yabo itsindwa.

Iyi kipe yakinnye idafite abakinnyi bayo bari mu nkingi za mwamba bakomoka muri Uganda, nka Joachiam Ojera, Tamaale na Charles Baale; kuko bose bari bataragaruka mu Rwanda nyuma yo kujya mu Gihugu cyabo kwizihiza iminsi mikuru.

Nubwo aba bakinnyi bari barengeje iminsi bahawe n’ubuyobozi bw’ikipe yabo ndetse bakaba bari baranze no kwitaba telfone zabo, amakuru ahari ubu aremeza ko bamaze kugaruka mu Rwanda gufasha ikipe yabo mu mikino yo kwishyura.

Aba bakinnyi bahuye n’ubuyobozi bw’ikipe yabo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, ndetse bikaba binavugwa ko iyi kipe igomba kubafatira ibihano, ariko bagakomeza kuyikinira.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru