Nyuma y’umwaka umwe n’igice Minisitiri w’Ibikora Remezo yemereye Umukuru w’Igihugu ko Guverinoma igiye gukemura ikibazo cy’ubwishingizi bw’Abamotari buhanitse mu gihe kitarenze amezi abiri; byatangajwe ko ubu itegeko ryamaze kunozwa.
Mu kwezi kwa Kanama (8) 2022 ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga abaturage mu Karere ka Ruhango, mu bibazo yakirijwe harimo n’icy’ibiciro bw’ubwishingizi bwa moto bwari bumaze iminsi butumbagijwe.
Bizimana Pierre wavugaga ko akora akazi ko gutwara abagezni kuri moto, mu kibazo yavuganye ikiniga imbere y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ibibazo bifitwe n’Abamotari ariko yitsa cyane ku cy’ubwishingizi.
Icyo gihe yagize ati “Njyewe ndakikubwira nkanjye nk’umuntu usanzwe ukora uwo mwuga. Dufite ikibazo cy’ubwishingizi buhenze cyane, ku buryo moto yanjye nyishyurira ubwishingizi bw’ibihumbi 165 Frw. Twishyura ibintu byinshi ku buryo utabona amafaranga yo kugura umwenda cyangwa kurihira umwana ishuri. Turabasaba kugira ngo ikibazo cyacu kibe icyanyu mukidukurikiranire.”
Muri ako kanya, Dr Nsabimana Erneste wari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yabwiye Umukuru w’Igihugu ko iki kibazo cyagombaga kurangira mu mezi abiri yonyine.
Na we yari yagize ati “Icyo kibazo avuze ni cyo, ariko inzego zirimo ziragikurikirana, mu gihe kitarenze amezi abiri kiraba cyakemutse.”
Uwabajije iki Kibazo Umukuru w’Igihugu yahise agaruka mu mvugo isa n’igaragaza ko afitiye icyizere Perezida Kagame wenyine kuko ari we ujya akemura ibibazo nk’ibi.
Yari yongeye agira ati “Ikintu gitumye mpagarara hano ni ukubashimira kubera ko mubashije kucyumva. Twararenganye rwose; Nyakubahwa; muzakurikirane ko iki kibazo babashije kugikemura kuko twaragowe.”
Mbere y’uko uyu muturage abaza Perezida Kagame iki kibazo, muri Nzeri 2021; nyuma y’amezi ane ubwo bwishingizi buvugisha abakora uyu mwaga; Ngarambe Daniel wayoroga iryari Ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Rwanda, yari yabwiye RADIOTV10 ko Banki Nkuru y’u Rwanda iri mu bari kugishakira igisubizo.
Icyo gihe Niyonizeye Bilme wari umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzqwe ubwishingizi muri BNR na we yari yemeye ko iyi Banki koko iri kuvugutira umuti iki kibazo.
Yari yagize ati “Banki Nkuru yakoresheje inyigo igamije kureba igiciro gikwiye ku bwishingi bw’ibinyabiziga mu byiciro byose, ubwo n’icyo cya moto kizazamo.”
Gusa abakora umwuga wo gutwara abantu kuri Moto, baracyarira ayo kwarika kubera ibiciro by’ubwishingizi bigihanitse, nk’uko bamwe babibwiye RADIOTV10.
Umwe yagize ati “Ubwishingizi bw’ibinyabiziga bwarazamutse cyane, kandi ibintu byarahenze. Ni yo mpamvu usanga umumotari nta cyangombwa na kimwe afite.”
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangambwa yavuze ko kugeza ubu hari ikiri gukorwa kuri izi mpungenge z’abamotari, kandi ko bigeze kure.
Yagize ati “Guhera muri 2018 bazamura bwa mbere; ni bwo bagerageje gushyiraho ibiciro bijyanye n’ibyo bishingira uko bimeze. Ibyuma bakoresha imodoka byarazamutse, ubuvuzi bw’iyo umuntu yakomeretse byarazamutse; ibyo byose bijya mu giciro bakwaka iyo ugiye gushinganisha ikinyabiziga cyawe. Itegeko icyo ryagombaga gufasha ni ugufasha kugabanya amafaranga abantu basaba iyo habaye impanuka. Uyu munsi riri muri Leta ritegereje ko Leta iryemeza ikarijyana mu Nteko.”
Banki Nkuru y’u Rwanda kandi ivuga ko urwego rw’ubwishingizi muri rusange ruhagaze neza, icyakora ikavuga ko kuva muri 2019 kugeza muri 2023 ubwishingizi bw’ibinyabiziga bwakoreye mu bihombo biri hagati ya miliyari 1 kugeza kuri miliyari 4 Frw.
David NZABONIMPA
RADIOTV10