Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko urukundo bakunda Umukandida w’uyu Muryango, Paul Kagame, rutuma bumva bagomba kujya bamuherekeza aho yiyamamariza hose, ariko na bo barimbanyije imyiteguro yo kuzamwakirana ubwuzu i Gahanda.
Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bagaragaye mu Turere twa Nyagatare na Kayonza, baherekeje Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.
Monique Tumukunde, Chairperson wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, avuga ko bakomeje guherekeza Umukandida wabo kubera urukundo bamukunda kandi n’urwo na we akunda Abanyarwanda.
Ati “Bitewe n’urukundo dukunda Umukandida wacu, bitewe n’urukundo dukunda Umuryango FPR-Inkotanyi, byaduhagurukije turi benshi, tuva mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro kugira ngo tuze gushyigikira Umukandida wacu.”
Arongera ati “Bitewe n’urukundo dukunda Umukandida wacu, bitewe n’Urukundo na we adukunda, bitewe n’urugwiro atwereka n’urwo natwe twifuza kumwereka, dushaka kugira ngo tumuherekeze aho agiye hose kugira ngo tumwereke urukundo tumukunda.”
Tumukunde akomeza avuga ko ibyo Umukandida wa FPR-Inkotanyi yakoreye Abanyarwanda, bibaha umukoro wo kumva ko na bo ntacyo batamukorera, ku buryo kumuherecyeza aho agiye kwiyamamaza baba bumva ari nk’igitonyanga mu nyanja mu byo bifuza gukora kugira ngo bamugaragarize urukundo bamukunda.
Ati “Nyakubahwa Chairman wacu turamukunda, Nyakubahwa Chairman wacu aho yajya hose twumva twajyayo, ari ibishoboka aho yaba ari twaba turiyo bitewe n’urukundo tumukunda.”
Akomeza avuga ko ubushobozi bwabafashije kwerecyeza mu Ntara y’Iburasirazuba bwaturutse mu banyamuryango babo bo mu Murenge wa Nyarugunga, kandi ko baba babutanze batiganyira kuko buri wese afitiye urukundo umukandida wabo, Paul Kagame.
Tumukunde vuga ko by’umwihariko ubu bakomeje kwitegura na bo kuzakira Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Nyakubabwa Paul Kagame ubwo azaba ari gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza akazaba ari i Gahanda mu Karere ka Kicukiro.
Ati “Abanyamuryango bariteguye bihagije, abanyamuryango barimo baritoza, bari kwishyira hamwe. Igihe tuzaba turi hariya tuzagaragaza urukundo rwacu ku Mukandida wacu ku rwego ruhanitse.”
Tumukunde avuga ko Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyarugunga bafite byinshi byo gushimira Paul Kagame, ndetse ko biteguye kuzagaragaza bimwe ubwo baza bamwakiriye.
RADIOTV10