Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bitewe n’urukundo dukunda Umukandida wacu n’urwo adukunda twumva aho yajya twajyayo-Abanyamuryango ba FPR i Nyarugunga

radiotv10by radiotv10
09/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Bitewe n’urukundo dukunda Umukandida wacu n’urwo adukunda twumva aho yajya twajyayo-Abanyamuryango ba FPR i Nyarugunga
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko urukundo bakunda Umukandida w’uyu Muryango, Paul Kagame, rutuma bumva bagomba kujya bamuherekeza aho yiyamamariza hose, ariko na bo barimbanyije imyiteguro yo kuzamwakirana ubwuzu i Gahanda.

Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bagaragaye mu Turere twa Nyagatare na Kayonza, baherekeje Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.

Monique Tumukunde, Chairperson wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, avuga ko bakomeje guherekeza Umukandida wabo kubera urukundo bamukunda kandi n’urwo na we akunda Abanyarwanda.

Ati “Bitewe n’urukundo dukunda Umukandida wacu, bitewe n’urukundo dukunda Umuryango FPR-Inkotanyi, byaduhagurukije turi benshi, tuva mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro kugira ngo tuze gushyigikira Umukandida wacu.”

Arongera ati “Bitewe n’urukundo dukunda Umukandida wacu, bitewe n’Urukundo na we adukunda, bitewe n’urugwiro atwereka n’urwo natwe twifuza kumwereka, dushaka kugira ngo tumuherekeze aho agiye hose kugira ngo tumwereke urukundo tumukunda.”

Tumukunde akomeza avuga ko ibyo Umukandida wa FPR-Inkotanyi yakoreye Abanyarwanda, bibaha umukoro wo kumva ko na bo ntacyo batamukorera, ku buryo kumuherecyeza aho agiye kwiyamamaza baba bumva ari nk’igitonyanga mu nyanja mu byo bifuza gukora kugira ngo bamugaragarize urukundo bamukunda.

Ati “Nyakubahwa Chairman wacu turamukunda, Nyakubahwa Chairman wacu aho yajya hose twumva twajyayo, ari ibishoboka aho yaba ari twaba turiyo bitewe n’urukundo tumukunda.”

Akomeza avuga ko ubushobozi bwabafashije kwerecyeza mu Ntara y’Iburasirazuba bwaturutse mu banyamuryango babo bo mu Murenge wa Nyarugunga, kandi ko baba babutanze batiganyira kuko buri wese afitiye urukundo umukandida wabo, Paul Kagame.

Tumukunde vuga ko by’umwihariko ubu bakomeje kwitegura na bo kuzakira Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Nyakubabwa Paul Kagame ubwo azaba ari gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza akazaba ari i Gahanda mu Karere ka Kicukiro.

Ati “Abanyamuryango bariteguye bihagije, abanyamuryango barimo baritoza, bari kwishyira hamwe. Igihe tuzaba turi hariya tuzagaragaza urukundo rwacu ku Mukandida wacu ku rwego ruhanitse.”

Tumukunde avuga ko Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyarugunga bafite byinshi byo gushimira Paul Kagame, ndetse ko biteguye kuzagaragaza bimwe ubwo baza bamwakiriye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Trump Attends the Return of the Remains of the Navy SEAL Who Died in Yemen

Next Post

Ngororero: Haravugwa inkuru y’akababaro y’abantu bakubiswe n’inkuba bitunguranye

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngororero: Haravugwa inkuru y’akababaro y’abantu bakubiswe n’inkuba bitunguranye

Ngororero: Haravugwa inkuru y’akababaro y’abantu bakubiswe n’inkuba bitunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.