BREAKING: Bitunguranye urubanza rwa Kazungu rwari rutegerejwe rwajemo impinduka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku bantu 14 biganjemo abakobwa akekwaho kwica, wari utegerejwe kuburana kuri kimwe mu byaha akekwaho, ntiyabonetse ku Rukiko, ndetse urubanza rwe rurasubikwa.

Kazungu Denis wagombaga kuburanira ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, byari biteganyijwe ko urubanza rwe rutangira saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024.

Izindi Nkuru

Abanyamakuru bari bazindukiye ku cyicaro cy’Urukiko ndetse n’abandi bari baje kumva uru rubanza, ariko bategereza ko Kazungu baraheba, yaba we ndetse n’umwunganizi we ntibahabonetse.

Kazungu Denis akurikiranyweho ibyaha 10 birimo ibishingiye ku bantu 14 biganjemo abakobwa akekwaho kwica, akabashyingura mu cyobo yari yaracukuye aho yabaga mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaregewe urubanza kuri Kazungu aregwamo gusambanya umugore, ari na rwo yagombaga kuburanishwaho kuri uyu wa Gatanu.

Mu kiganiro RADIOTV10 yagiranye n’Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison kuri uyu wa Kane, yari yavuze ko uretse kuba Kazungu ari buburane kuri uyu wa Gatanu, azanaburana mu cyumweru gitaha tariki 12 Mutarama 2024, mu rundi rubanza aregwamo runarimo ibyo akekwaho byo kwica abantu 14.

Isubikwa ry’uru rubanza ruregwamo Kazungu, ryanaturutse ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwasabye ko izi manza zombi zihuzwa, byanashingiweho n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko urubanza ruregwamo Kazungu Denis ruzasubukurwa tariki 12 Mutarama 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru