Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

radiotv10by radiotv10
06/11/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu Mujyi wa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, banenga kuba ikimoteri cyarubatswe hagati y’ibagiro n’ahacururizwa ibiribwa mu isoko rya kijyambere rya Nyanza.

Iki kimoteri gitera umwanda ukabije, aho usanga isazi nyinshi zicyuzuyemo ndetse n’imbwa ziri gutora muri iyo myanda, bikaba biteye impungenge z’uko bashobora kwandura indwara ziterwa n’umwanda.

Abaturage bavuga ko iki kibazo bamaze igihe bakigaragaza, ariko ngo nta gikorwa kirambye kirakemura ikibazo.

Nyaminani Bosco yagize ati “Iki kimoteri kiri hagati y’aho bacururiza ibiribwa n’aho babagira inyama. Isazi zirahuzura, abana barahanyura buri munsi, rimwe na rimwe bakajya gutoragura ibyo babonye. Turasaba ko cyakwimurirwa kure y’abaturage kuko gitera umwanda n’indwara.”

Abayisenga Regine na we yagize ati “Iyo imvura iguye, imyanda iratemba, isazi zikarushaho kwiyongera. Twabivuze kenshi ariko ntihagire igikorwa. Twifuza ko abayobozi badutabara vuba kuko ubuzima bwacu buri mu kaga.”

Nyirabagenzi Alphonsine avuga ko nubwo hari igihe bagerageza gusukura hafi aho, ikibazo gikomeye ari uko imyanda imara igihe kinini itajyanwa.

Ati “Hari ubwo usanga imyanda imaze iminsi itanu cyangwa irenga itajyanwe, bikaba isoko y’umunuko n’isazi. Twifuza ko bakwihutisha gahunda yo kwimura iki kimoteri kuko turabangamiwe cyane.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nadine Kayitesi, yemeza ko iki kibazo kizwi kandi ko hari gahunda yo kwimura iki kimoteri.

Yagize ati “Iki kimoteri turateganya kukimurira ahakwiriye, kandi tuzakifashisha ku buryo imyanda idakomeza kunyanyagira. Turakimura vuba.”

Uyu muyobozi avuga ko iki kimoteri cyashyizwe aho kiri mu rwego rwo gukusanya imyanda y’umugi mbere y’uko ijyanwa mu kimoteri rusange kiri kure y’Umujyi wa Nyanza.

Iki kimoteri cyashyizwe hafi y’ibagiro ndetse n’ahacururizwa imboga
Ngo hari igihe cyuzura imyanda ikabura uyitwara

Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − four =

Previous Post

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

Next Post

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Related Posts

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

by radiotv10
10/04/2026
0

Ubuyobozi bwa Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za America, bwemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi buzajya bwifatanya...

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

by radiotv10
10/04/2026
1

Tariki 10 Mata 1994 wari umunsi wa kane wa Jenoside yakorewe Abatutsi, waranzwe n’ubwicanyi bukomeye bwabereye mu bice binyuranye by’Igihugu,...

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

by radiotv10
10/04/2026
0

Abatuye mu isantere ya Shuni iherereye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, binubira umuco wo 'kuzitura', bavuga ko...

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
10/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa Toronto muri Canada yatangaje ku mugaragaro ko tariki 07 Mata ari umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakewe...

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

by radiotv10
10/04/2026
0

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu barokotse Jenoside batuye mu...

IZIHERUKA

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi
AMAHANGA

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

by radiotv10
10/04/2026
0

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/2026
10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/2026
Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

10/04/2026
Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

10/04/2026
Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.