Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Blinken mbere yo kujya mu Rwanda yaruvuzeho ibintu bikomeye ku byo kuba rufasha M23

radiotv10by radiotv10
10/08/2022
in MU RWANDA
0
Blinken mbere yo kujya mu Rwanda yaruvuzeho ibintu bikomeye ku byo kuba rufasha M23
Share on FacebookShare on Twitter

Antony Blinken ugomba kugenderera u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, yavuze ko Igihugu cye gitewe impungenge n’amakuru yizewe agaragaza ko ngo u Rwanda rufasha M23, avuga ko ubufasha bwose buhabwa uyu mutwe bugomba guhagarara.

Yabivugiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yageze kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022, akanagirana ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ibibazo by’umutekano mucye ukomeje kuzahaza Uburasirazuba bwa Congo.

Blinken yashimangiye ko kimwe mu bimuzanye muri ibi Bihugu bibiri [u Rwanda na DRC] ari ukubihuza kugira ngo umubano wabyo wongere kumera neza.

Agaruka ku bibazo by’umutekano mucye bimaze iminsi mu burasirazuba bwa DRC, Blinken yagize ati “Turifuza ibikorwa by’ihohoterwa mu burasirazuba bw’Igihugu, bishyirwaho akadomo.”

Blinken agendereye ibi Bihugu byombi mu gihe mu cyumweru gishize, hasohotse amakuru ya raporo yakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye bivugwa ko igaragaza ibimenyetso simusiga ko u Rwanda rufasha M23.

Agaruka kuri uyu raporo, yagize ati “Dutewe impungenge n’amakuru yizewe yemeza ko u Rwanda rufasha M23. Turasaba impande zose zo mu karere guhagarika inkunga iyo ari yo yose cyangwa imokoranire yose na M23 cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro”

Gusa yavuze ko nta byinshi yavuga kuri iyi raporo kuko yamaze kumva uruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko atarumva urw’u Rwanda bityo ko amakuru arambuye azayamenya neza nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Blinken kandi yanagarutse ku birego byakunze kuzamurwa hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bivogerana. Yagize ati “Ibihugu byose bigomba kubaha ubusugire bw’ibihituranyi byabyo […] Ingabo izo ari zo zose z’amahanga zigomba kwinjira muri DRC binyuze mu mucyo kandi byatangiwe uburenganzira na DRC.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Yajyanye mu nkiko umugore we kubera kubyara umwana ‘udashamaje’ amwaka Miliyoni 120Frw

Next Post

NESA yitandukanyije n’itangazo ryayitiriwe ryavugaga ko hari ibizamini by’abanyeshuri byahiye

Related Posts

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

IZIHERUKA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho
MU RWANDA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
NESA yitandukanyije n’itangazo ryayitiriwe ryavugaga ko hari ibizamini by’abanyeshuri byahiye

NESA yitandukanyije n’itangazo ryayitiriwe ryavugaga ko hari ibizamini by’abanyeshuri byahiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.