Blinken mu Rwanda yongeye kuvuga ko Rusesabagina atahawe ubutabera buboneye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken uri mu ruzinduko mu Rwanda, yavuze ko mu kiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame bagarutse kuri Paul Rusesabagina, yongera kuvuga ko uyu Munyarwanda ufite uburenganzira bwo gutura muri USA atahawe ubutabera buboneye.

Antony Blinken wageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, yaje avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse akaba yarasuye ibindi Bihugu binyuranye byo muri Afurika.

Izindi Nkuru

Mbere yuko agira uru ruzunduko, Leta Zunze Ubumwe za America zari zasohoye itangazo ko mu bizazana Blinken mu Rwanda harimo kuganira na Guverino yarwo ku bijyanye na Ruseabagina bemeza ko yafashwe ndetse akagezwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2022, Antony Blinken yavuze ko mu kiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame bagarutse no kuri uriya Munyarwanda ufite uburenganzira bwo gutura muri America [Paul Rusesabagina].

Yavuze ko Igihugu cye cyakomeje kugaragaza impungenge ku rubanza rwa Rusesabagina, ati “Byumwihariko ku kudahabwa ubutabera bunyuze mu mucyo, turakomeza kuganira uburyo hakemurwa imbogamizi zijyanye n’ubutabera yahawe.”

Yagize ati “Nagize amahirwe yo kuganira na Perezida Paul Kagame muri iki gitondo kuri iki kibazo nubwo ntakwinjira mu byo twaganiriye ariko tuzakomeza kubiganiraho kandi nagize amahirwe yo kuvugana n’umuryango wa Rusesabagina mu minsi micye ishize kandi tuzakomeza kuvugana.”

Iki kiganiro cyabaye nyuma y’amasaha macye Perezida Paul Kagame yongeye kuvuga ko iki gitutu amahanga akomeje gushyira ku Rwanda ngo rurekure Rusesabagina, kitazagira icyo gihindura ku byemezo byafashwe n’ubucamanza bw’u Rwanda.

Perezida Kagame wasubije ku butumwa bw’uwibazaga kuri iki gitutu, yavuze ko icyo gitutu “Ibintu nk’ibyo ntabwo bikora hano!!”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta muri iki kiganiro n’Abanyamakuru, yavuze ko Rusesabagina ari Umunyarwanda watawe muri yombi, akaburanishwa hamwe n’abandi bantu 20 bakoze ibyaha bikomeye byakorewe Abanyarwanda.

Biruta wakomeje avuga ko Rusesabagina “Yakoze ibyo byaha atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America.”, yavuze koi fatwa rye ndetse no kumucira urubanza byakozwe hubahiriwe amategeko yaba ay’u Rwanda ndetse na mpuzamahanga.

Ati “Ku bw’iyo mpamvu, u Rwanda ruzakomeza guhagarara ku mategeko yacu ndetse n’ibyemezo byafashwe n’ubucamanza bwacu. Ahubwo twasaba abafatanyabikorwa bacu kubaha ubusugire bw’u Rwanda, amategeko y’u Rwanda ndetse n’inzego zarwo.”

Yabivuze mu kiganiro n’Abanyamakuru
Ikiganiro cyarimo Minisitiri Biruta

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru