Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Blinken utegerejwe mu Rwanda yahuye na Tshisekedi avuga ikintu gikomeye kuri DRCongo

radiotv10by radiotv10
10/08/2022
in MU RWANDA
0
Blinken utegerejwe mu Rwanda yahuye na Tshisekedi avuga ikintu gikomeye kuri DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken utegerejwe mu Rwanda aho ahagera avuye muri DRC, nyuma yo kubonana na Perezida Felix Tshisekedi, yavuze ko iki Gihugu ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu nzego zinyuranye.

Antony Blinken wageze muri DRC ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama ubwo yari avuye muri Afurika y’Epfo, yakiriwe na Perezida Felix Tshisekedi, bagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye mu kuzamura ihame rya Demokarasi ndetse no ku kibazo cy’umutekano mucye umaze iminsi mu burasirazuba bwa Congo.

Nyuma yo kubonana na Tshisekedi, Blinken yagize ati “Nishimiye guhura Perezida wa DRC Tshisekedi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Lutundula.”

Yakomeje agira ati “DRC ni umufatanyabikorwa w’ingirakamaro mu guteza imbere umutekano n’ituze, mu kuzamura Demokarasi no mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse no kurushaho guteza imbere ihame ryo kugendera ku mategeko no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Blinke yagiranye ibiganiro byihariye na Tshisekedi

Antony Blinken kandi yaboneyeho gushimira byumwihariko Perezida Tshisekedi, uburyo yakiriwe ndetse “Twagiranye ibiganiro bitanga umusaruro ku mutekano w’akarere, ku bijyanye n’ikirere, ku matora anyuze mu mucyo n’ituze, kubaka inzego za demokarasi no kuzamura ihame ryo kugendera ku mategeko.”

Blinken kandi ari kumwe na rurangiranwa mu mukino wa Basketball Dikembe Mutombo bahuye na bamwe mu bahanzi bo muri iki Gihugu cya Congo, aho babaririmbiye.

Blinken yagize ati “Nk’umunyamuziki nkanjye, nzi akamaro umuziki ugira mu guhuza abantu ndetse no gutuma bisanzuranaho. Ni ukuri nishimiye aba bahanzi.”

Antony Blinken umaze iminsi agenderera Ibihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama agera no mu Rwanda aho yanahamije ko kimwe mu bizanye ari ikibazo cya Rusesabagina Paul wahamijwe ibyaha by’Iterabwoba ariko Leta Zunze Ubumwe za America zikaba zikomeje kugaragaza kwifuza ko yarekurwa.

We n’itsinda ayoboye bakiriwe na Tshisekedi
Yari kumwe na mugenzi we Christophe Lutundula
Blinken ari kumwe na Mutombo bacurangiwe
Yavuze ko umuziki ugira uruhare mu guhuza abantu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Umugabo wishe ababyeyi be ubu nawe ntakiri mu Isi y’abazima, menya uko yishwe

Next Post

Rwamagana: Yafatiwe mu kabari yishyura amafaranga y’amigano ahita avuga uwayamuhaye bombi batabwa muri yombi

Related Posts

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Yafatiwe mu kabari yishyura amafaranga y’amigano ahita avuga uwayamuhaye bombi batabwa muri yombi

Rwamagana: Yafatiwe mu kabari yishyura amafaranga y’amigano ahita avuga uwayamuhaye bombi batabwa muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.