Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi ari imbere ishobora kugabanya urwunguko ku mwenda iheraho inguzanyo andi mabanki, rwari rugeze kuri 7,5%, rwazamuwe mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Byatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare mu kiganiro n’Itangazamakuru, cyagaragazaga ishusho y’uko ifaranga n’ubukungu by’u Rwanda bihagaze.
Banki nkuru y’u Rwanda igaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko rigeze kuri 5% mukwezigushize. Icyakora ntibigeze boroshya ingamba zagize uruhare mu kugabanya izamuka ry’ibiciro. Bavuga ko banze kwihutira gufata icyemezo cyo kubyoroshya ariko ngo nibikomeza kujya mu cyerekezo bifuza; bazahindura izo ngamba.
Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2023, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko wageze ku 8,9% uvuye kuri 12,7% wariho mu gihembwe cya gatatu cy’uwo mwaka.
Ubuyobozi bw’iyi Banki bushimangira ko ukwezi kwa Mutarama 2024 kwasize uyu muvuduko ku izamuka rya 5% ari na rwo rugero ruteganyaw ko ruzagumaho kugeza ku musazo w’umwaka wa 2024.
Uyu muvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko utangiye kwinjira mu cyerekezo Banki Nkuru y’igihugu yifuza; ariko ingamba zashyizweho kubigeza kuri urwo rwego zo mu kwezi kwa Kanama 2023 ntizirahinduka.
Icyo gihe inyungu ya fatizo ya Banki Nkuru y’u Rwanda yashyizwe kuri 7.5% ivuye kuri 7% yahindutse nyuma y’amezi atandatu, byari bigamije guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko, aho icyo gihe ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi byari ku izamuka rya 31.4%.
Goverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yagize ati “Nubwo byageze aho twifuza ariko ni ameze abiri tumaze turi muri iki gipimo cyacu twifuza. Ikindi cyerekezo tubona, biraguma mu gipimo twifuza ariko twagaragaje impungenge zishobora gutuma biva muri cya gipimo twifuza kugumamo cya hagati ya 8% na 2%.”
Yakomeje agira ati “Bikomeje uku, mu bihembwe biri imbere dushobora gutangira kugabanya uru rwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu. Twaba twihuse gufata ibyemeo bihita bigabanya uru rwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu tutaragira kwizera ko ibyo imibare itwereka ari byo bizagumaho.”
Banki nkuru y’u Rwanda ishimangira ko ubukungu bw’u Rwanda bwitwaye neza mu mwaka wa 2023, ndetse hakaba hari icyizere ko 2024 izabusiga hejuru ya 6,2%; icyakora ikavuga ko hagikenewe imbaraga mu kugabanya icyuho kiri mu bucuruzi u Rwanda rugirana n’amahanga.
David NZABONIMPA
RADIOTV10