Igisubizo cya Tshisekedi wabajijwe impamvu atahise ashoza intambara ku Rwanda nk’uko yabyizeje Abanyekongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahinduye imvugo ku byo gushoza intambara ku Rwanda, avuga ko hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda, ubu ashyize imbere inzira z’amahoro kurusha iz’intambara kuko ari izo zirimo ubushishozi.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyatambutse ku Gitangazamakuru cy’Igihugu RTNC.

Izindi Nkuru

Perezida Felix Tshisekedi ubwo yiyamamarizaga manda ya kabiri yanatorewe, yavuze ko namara gutorwa, azakoranya Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko akayisaba uburenganzira bwo gutera u Rwanda.

Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Kane yari kumwemo na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umugugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, Perezida Tshisekedi yavuze ko yahinduye inzira kuri ibi yari yaratangaje.

Yavuze ko ubu ashyize imbere inzira z’ibiganiro n’amahoro, kurusha iz’intambara nk’uko yari yabitangaje kiriya gihe.

Yavuze ko rwose yibuka ko yakoresheje iriya mvugo, ati “Ariko ntitugomba kwibagirwa imitereere y’ahazava umuti w’aya makimbirane. Nanone kandi byabaho ari uko dufite imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko. Ikindi kandi habaho intambara dukurikije Itegeko Nshinga, twayitangaza ari uko twateranyije imitwe yombi itarabona manda.”

Tshisekedi yakomeje avuga ko akurikije imiterere y’uko ibintu byifashe ubu mu miyoborere y’Igihugu cye, ibyo gushoza intambara bidashoboka.

Ati “Iyo miterere ntinyemerera gushyira mu bikorwa ibyo nari navuze. Atari uko ntabishoboye cyangwa se ntabishaka ahubwo kubera ingamba n’ubushake biriho bigamije amahoro, ari na byo nzira zinyuze mu bushishozi kurusha iz’intambara.”

Perezida wa DRC yakomeje atanga ingero z’ubuhuza buri gukorwa na Perezida wa Angola, João Lourenço uherutse no guhuriza mu nama imwe Perezida Kagame na we (Tshisekedi).

Ati “Hari kandi inzira z’Abaperezida b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, nka Perezida Salva Kiir agiye kuza i Kinshasa anajye i Kigali n’i Bujumura n’abandi. Hari kandi ubushake bwa America. Rero ugomba kwitonda kuko igihe cyose ingamba nk’izi zitagaragara ariko zigira akamro. Aha njye icyo nshyize imbere ni amahoro. Ndayashaka amahoro.”

Tshisekedi yakomeje avuga ko yifuriza amahoro Igihugu cye n’Abanyekongo kandi ko yiteguye kugendera muri izi nzira z’amahoro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru