Thursday, August 13, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Breaking: Herekanywe abakozi n’abayobozi mu bigo bya Leta nka Rwanda FDA barimo Umuyobozi Mukuru wayo batawe muri yombi

Breaking: Herekanywe abakozi n’abayobozi mu bigo bya Leta nka Rwanda FDA barimo Umuyobozi Mukuru wayo batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda berekanye abakora mu Bigo bya Leta bitandukanye barimo abo muri Rwanda FDA barimo Umuyobozi Mukuru wayo, Dr Emile Bienvenu batawe muri yombi bakekwaho ibyaha bifitanye isano no gukora no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge.

Muri aba bafunzwe harimo abayobozi n’abakozi 10 bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, barimo Umuyobozi Mukuru wacyo, Dr. Bienvenu Emile.

Abandi bakekwaho ibyaha ni abo mu zindi nzego, barimo n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB.

Ibi bibaye mu gihe ibikorwa byo gukumira inzoga z’inkorano n’izitujuje ubuziranenge bikomeje gukazwa, aho abamaze gufungwa bakekwaho kubigiramo uruhare barenga 100.

Abafunzwe bose barakekwaho ibyaha bijyanye n’ikorwa cyangwa ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri umwe.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − six =