Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye ataruzuza amezi 2

radiotv10by radiotv10
20/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye ataruzuza amezi 2
Share on FacebookShare on Twitter

Madamu Liz Truss wari wasimbuye Boris Johnson ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, na we yeguye nyuma y’iminsi 44 gusa yicaye kuri iyi ntebe.

Yeguye nyuma y’amasaha macye, agaragaje guhagarara bwuma aho bamwe bari bemeje ko yagaragaje ko ari indwanyi idapfa kugamburuzwa n’igitutu.

Ni nyuma y’amasaha macye uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Suella Braverman na we yeguye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, aho iyegura rye ryanatumye hagaragara umujinya mu matora y’Iteko Ishinga Amategeko.

Iri yegura rye kandi ryaje rikurikira iyirukanwa ry’uwari Minisitiri w’Imari, Kwasi Kwarteng wari wirukanywe na Madamu Liz Truss mu cyumweru gishize tariki 14 Ukwakira 2022.

Muri aya matora yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza kuri uyu wa Gatatu, Intumwa za rubanza zitavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko uko ibintu bihagaze ubu, ari akavuyo kenshi.

Liz Truss yari yasabwe kwegura kuva kuri uyu wa Gatatu, ariko we akavuga ko azakomeza guhanyanyaza mpaka.

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022, Liz Truss yatangarije itangazamakuru ko ikivi cya manda yatorewe abona atazacyusa.

Yagize ati “Ntabwo nshobora gusoza iyi namda natorewe n’ishyaka rya Conservative Party.”

Yavuze ko uyu munsi yahuye na Graham Brady, Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo yigenga y’ishyaka rye rya Conservative izwi nka 1922 Committee, akaba yamwemereye ko mu cyumweru gitaha hazaba amatora y’ugomba kumusimbura.

Liz Truss wavuze ko akomeza kuyobora kugeza igihe hazabonekera ugomba kumusimbura, yavuze ko yaje ku butegetsi “hariho ibibazo bikomeye by’ubukungu n’umutekano mu rwego mpuzamahanga.”

U Bwongereza bufite ibibazo bishingiye ku bukungu birimo izamuka ry’ibiciro ryazamutseho 10,1% mu mwaka umwe gusa kugeza mu kwezi gushize kwa Nzeri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Igorofa y’akataraboneka yujujwe n’umukinnyikazi wa Film mu Rwanda ikomeje kuvugisha benshi

Next Post

Uko abaturage bavumiraga ku gahera ibiryabarezi mbere gato yuko bihagarikwa

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

IZIHERUKA

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika
FOOTBALL

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko abaturage bavumiraga ku gahera ibiryabarezi mbere gato yuko bihagarikwa

Uko abaturage bavumiraga ku gahera ibiryabarezi mbere gato yuko bihagarikwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.