Monday, September 9, 2024

Uko abaturage bavumiraga ku gahera ibiryabarezi mbere gato yuko bihagarikwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yahagaritse mu gihe kitazwi imikino y’amahirwe ikinwa hakoreshejwe imashini zijyamo ibiceri (slot machines) zizwi nk’ibiryabarezi. Bamwe mu baturage bari bagaragarije RADIOTV10 ko iyi mikino ikomeje kubasenyera ingo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Minisiteri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 20 Ukwakira 2022.

Iri tangazo rifite umutwe ugira uti “Guhagarika by’agateganyo impushya zatanzwe ku mikino y’amahirwe hakoreshejwe imashini zijyamo ibiceri mu Rwanda”, rivuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kunoza imikorere y’imikino y’amahirwe.

Rikomeza rivuga ko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda “imenyesha abantu bose ko impushya zatanzwe ku mikino y’amahirwe ikinwa hakoreshejwe imashini zijyamo ibiceri (slot machines) zihagaritswe by’agateganyo kugeza hatanzwe andi mabwiriza mashya.”

Iyi Minisiteri ivuga ko icyemezo kireba abantu bakoresha izi mashini z’imikino y’amahirwe ikinwa hakoreshejwe ibiceri ndetse n’abantu bose muri rusange.

Iyi mikino y’amahirwe yagiye iteza ibibazo mu mibanire y’imiryango kubera uburyo yari ikomeje kumaraho amafaranga bamwe aho hari abajyaga kuyikina bashirirwaga ariko bagakomeza kugerageza amahirwe kugeza aho bagurishije n’imitungo y’ingo zabo.

 

Hari ingo zasenywe n’ibiryabarezi

Iyi mikino ihagaritswe nyuma y’umunsi umwe RADIOTV10 ikoze indi nkuru igaragaza uburyo iyi mikino izwi nk’ibiryabarezi, ikomeje kugira ingaruka mbi mu mibanire y’abashakanye ndetse bamwe bagatandukana biturutse ku gusesagura imitungo y’urugo.

Umwe mu baturage yagize ati “Umugore twaratandukanye habura nk’iminsi itatu ngo dusezerane rwose kubera ikiryabarezi.”

Undi muturage wanifuzaga ko ibi biryabarezi bihagarikwa, yari yagize ati “Uretse no kubifunga ahubwo babijyane iwabo babivane muri uru rwanda kuko ntabwo aba bazungu babizanye bateza imbere u Rwanda ahubwo amafaranga bayajyana iwabo.”

Uyu muturage avuga ko yajyaga yeza nk’umufuka w’ibishyimbo ariko amafaranga awukuyemo yose akayamarira mu biryabarezi.

Ati “Uduhene niba mfite dutatu, kamwe nkaba ndakagurishije nkajyana mu biryabarezi ngo ndebe ko nakwigaruza ayanjye, na yo kikaba kirayajyanye.”

Aba baturage bavugaga ko bifuza ko ibiryabarezi babibakiza bigacika mu buryo bwa burundu.

Undi yagize ati “Perezida Paul Kagame aramutse avuze ati ‘ibiryabarezi bicike’ n’aho bagisanze wa muntu bakamuca amande nacyo bakakijyana.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts