DSTv niyo rukumbi mu Rwanda izerekana imikino yose y’icy’Isi yamanuye ibiciro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kompanyi icuruza serivisi z’isakazamashusho n’ibikoresho bijyana na ryo, DSTv-Rwanda, ari na yo ifite uburenganzira mu Rwanda bwo kuzerekana imikino yose y’igikombe cy’Isi, yakubise hasi ibiciro bya dekoderi.

Ubuyobozi bwa sosiyete ya Tele 10 Group inakorana na DSTv ndetse n’abakozi bayo, batangiye kugeza ku baturarwanda iyi nkuru nziza ndetse na gahunda babateganyirije mu gikombe cy’Isi kizatangira tariki 20 Ugushyingo 2022.

Izindi Nkuru

Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group, Augustin Muhirwa yagarutse ku mateka y’imikoranire ya Tele 10 na Kompanyi icuruza ibikoresho na serivisi z’ifatabuguzi ry’isakazamashusho DSTv yatangiye mu 1995.

Avuga ko ibigwi bya DSTv mu gucuruza serivisi z’ifatabuguzi ry’isakazamashusho n’ibikoresho byaryo, byivugira kuko ari nk’impfura mu Rwanda.

Yagize ati “Ni ubukombe, ntayindi iyihiga, izindi zose ni murumuna wayo. Akarusho ifite amashusho ntagereranywa meza kandi adacikagurika.”

DSTv kandi ifite ikoranabuhanga ryafasha umuntu kuba yahagarika umupira cyangwa film n’ibindi biganiro, akaza kubikomeza mu gihe yaba ahugutse.

Ikindi ni uko ifite uburyo abantu bashobora gufata ibiganiro byatambutse, bakaza kongera kubireba nyuma.

Agaruka ku karusho ko kwerekana imikino, Augustin Muhirwa, yavuze ko DSTv ari na yo kompanyi yonyine mu zikorera mu Rwanda izereka imikino yose y’igikombe cy’Isi uko ari 64, kuva ku mukino uzagifungura kugeza ku wa nyuma.

Umuyobozi wa Tele 10 Group yagize ati “Umunyarwanda wese ushaka kureba imikino yose uko ari 64, nta handi ushobora kuyisanga, ni kuri DSTv. Twizeye ko Abanyarwanda bazishimira igikombe cy’Isi twabazaniye.”

Mu rwego rwo gufasha abaturarwanda kuzareba imikino y’Igikombe cy’Isi, DSTv yagabanyije ibiciro bya Dekoderi aho ubu iri kugura 36 300 Frw kandi ikazana n’ifatabuguzi ry’ukwezi kumwe isanzwe igura ibihumbi 31 000 Frw ndetse n’ibindi bikoresho byose birimo antene y’igisahani n’ibindi.

Nanone kandi, gukorerwa installation byavanywe ku bihumbi 15 Frw bishyirwa ku bihumbi 10 Frw.

Iyi kompanyi kandi yanashyizeho uburyo bwo korohereza buri wese wifuza serivisi no kugura dekoderi kuko mu Mirenge yose hari uyihagarariye.

Umuyobozi wa Tele 10 Group, Muhirwa Augustin yagaragaje ko hamwe na DSTv Abaturarwanda bazasha kureba imikino yose y’icy’Isi
Byari mu kiganiro n’abanyamakuru

Edmon ushinzwe iminyekanishabikorwa muri DSTv yagaragaje ko ibiciro babihananuye
Ikiganiro cyarimo abanyamakuru

Imikino 64 yose izatambuka kuri DSTv

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru