Tuesday, September 10, 2024

BREAKING: Perezida Kagame yirukanye muri RDF abasirikare barimo ufite ipeti rya Major General

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, bwatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yirukanye abasirikare barimo Maj Gen Martin Nzaramba na Col Dr Etienne Uwimana.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024.

Iri tangazo ritangira rigira riti “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga yirukanye muri RDF Maj Gen Martin Nzaramba, Col Dr Etienne Uwimana n’abandi basirikare 19 bo ku rwego rw’Abofisiye bakuru n’abato.”

Nanone kandi ubuyobozi bwa RDF, buvuga ko Perezida wa Repubulika yanemeje iyirukanwa n’iseswa ry’amasezerano ry’abandi basirikare 195 bafite andi mapeti.

Iri tangaro rigiye hanze nyuma y’amasaha macye, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF agiranye inama n’Abajenerari ndetse n’abandi basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, yabaye kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024, yagarutse ku mahoro n’umutekano by’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts