Mu murenge wa Nyamata ho mu karere ka Bugesera hari abaturage banenga umuturanyi wabo kuba amaze igihe yeza ibitoki agahitamo kutabijyana ku isoko bikarinda ubwo byangirikira mu murima.
Mu mudugudu wa Muyanjye akagari ka Maranyundo ho mu murenge wa Nyamata niho hari urutoki rw’umuturage witwa Ntambara Moussa David n’urutoki ruteyemo insina zera ibitoki biribwa nyamara ariko kandi ku rundi ruhande binagaragara ko rudaheruka gusarurwa kuko hirya no hino urahasanga ibitoki byanekeye hejuru ibindi byatemaguriwe hasi ku bushake birahahira kugera ubwo bihaboreye.
Bamwe mu baturiye ahahinze uru rutoki twaganiriye banenga bikomeye uyu muhinzi kuba akomeza kurebera uburyo ibi bitoki byangirika ku buryo hari n’abavuga ko ngo n’ushatse kugura uyu mugabo atabyemera.
Uwo twaganiriye utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati”ibi bintu biteye isoni kubona umuntu areka ibitoki bikaborera mu murima kandi azi neza ko ari kimwe mu biribwa abantu bakenera! ibi ni agashinyaguro mutubarize abayobozi babikurikirane”
Undi nawe ati” Uyu mugabo ntiwazana n’amafaranga ngo akugurishe igitoki murutemberemo murebe ukuntu agenda abitemagurira hasi bikahaborera”
RadioTV10 yavuganye na Ntambara Moussa David tumubaza impamvu adasarura ibitoki bye maze n’uburakari bwinshi ati” Jyewe uyu ni umutungo wanjye ngomba kuwukoresha icyo nshaka rero sinumva impuwe mumfitiye ibyo muvuga ngo ibitoki birakenewe ku isoko simbyitayeho”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamata uyu muhinzi abarizwamo buvuga ko ibyo uyu mugabo yakoraga ari amakosa icyakora ngo bamwegereye bamugira inama.
Mushenyi Innocent umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata yagize ati”Ibi ntabwo twari tubizi ariko aho mubitubwiriye twamuhamagaye turamuganiriza tumwereka ko n’ubwo umusaruro ari uwe atemerewe kuwangiza ubu rero yatwemereye ko agiye gutangira kuwushakira isoko ndetse natwe atwiyambaje twamufasha”
Amakuru yizewe RadioTV10 ifite ni uko uyu Ntambara Moussa David afite urundi rutoki mu murenge wa Ntarama nanone mu karere ka Bugesera narwo rutajya rusarurwa nyamara ngo muri aka Karere ibitoki ari kimwe mu biribwa nkenerwa mu masoko yaho.
Inkuru ya: Pacifique Ntakirutimana/RadioTV10 Rwanda