Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bugesera: Umuhinzi yeza urutoki ariko umusaruro we akanga kuwugurisha ukaborera mu murima

radiotv10by radiotv10
13/08/2021
in MU RWANDA
0
Bugesera: Umuhinzi yeza urutoki ariko umusaruro we akanga kuwugurisha ukaborera mu murima
Share on FacebookShare on Twitter

Mu murenge wa Nyamata ho mu karere ka Bugesera hari abaturage banenga umuturanyi wabo kuba amaze igihe yeza ibitoki agahitamo kutabijyana ku isoko bikarinda ubwo byangirikira mu murima.

Mu mudugudu wa Muyanjye akagari ka Maranyundo ho mu murenge wa Nyamata niho hari urutoki rw’umuturage witwa Ntambara Moussa David n’urutoki ruteyemo insina zera ibitoki biribwa nyamara ariko kandi ku rundi ruhande binagaragara ko rudaheruka gusarurwa kuko hirya no hino urahasanga ibitoki byanekeye hejuru ibindi byatemaguriwe hasi ku bushake birahahira kugera ubwo bihaboreye.

Bamwe mu baturiye ahahinze uru rutoki twaganiriye banenga bikomeye uyu muhinzi kuba akomeza kurebera uburyo ibi bitoki byangirika ku buryo hari n’abavuga ko ngo n’ushatse kugura uyu mugabo atabyemera.

Uwo twaganiriye utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati”ibi bintu biteye isoni kubona umuntu areka ibitoki bikaborera mu murima kandi azi neza ko ari kimwe mu biribwa abantu bakenera! ibi ni agashinyaguro mutubarize abayobozi babikurikirane”

Undi nawe ati” Uyu mugabo ntiwazana n’amafaranga ngo akugurishe igitoki murutemberemo murebe ukuntu agenda abitemagurira hasi bikahaborera”

RadioTV10 yavuganye na Ntambara Moussa David tumubaza impamvu adasarura ibitoki bye maze n’uburakari bwinshi ati” Jyewe uyu ni umutungo wanjye ngomba kuwukoresha icyo nshaka rero sinumva impuwe mumfitiye ibyo muvuga ngo ibitoki birakenewe ku isoko simbyitayeho”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamata uyu muhinzi abarizwamo buvuga ko ibyo uyu mugabo yakoraga ari amakosa icyakora ngo bamwegereye bamugira inama.

Mushenyi Innocent umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata yagize ati”Ibi ntabwo twari tubizi ariko aho mubitubwiriye twamuhamagaye turamuganiriza tumwereka ko n’ubwo umusaruro ari uwe atemerewe kuwangiza ubu rero yatwemereye ko agiye gutangira kuwushakira isoko ndetse natwe atwiyambaje twamufasha”

Amakuru yizewe RadioTV10 ifite ni uko uyu Ntambara Moussa David afite urundi rutoki mu murenge wa Ntarama nanone mu karere ka Bugesera narwo rutajya rusarurwa nyamara ngo muri aka Karere ibitoki ari kimwe mu biribwa nkenerwa mu masoko yaho.

Inkuru ya: Pacifique Ntakirutimana/RadioTV10 Rwanda

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

10 SPORTS: Hakizimana Muhadiri yaravutse, i Athènes byari ibyishimo Olempike….ibyaranze uyu munsi mu mateka

Next Post

Raphaël Varane yakiriwe muri Manchester United ahabwa na nimero izamuranga

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Raphaël Varane yakiriwe muri Manchester United ahabwa na nimero izamuranga

Raphaël Varane yakiriwe muri Manchester United ahabwa na nimero izamuranga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.