Monday, September 9, 2024

Buravan wafashwe n’indwara y’amayobera ari kubarizwa muri Kenya aho yagiye kwivuriza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Burabyo Yvan uziw nka Yvan Buravan ari kubarizwa muri Kenya aho yagiye kwivuriza indwara yamufashe ikamubuza amahoro.

Yvan Buravan yagiye kwivuriza muri Kenya nyuma yuko abanje kwivuriza mu Rwanda akoroherwa ariko akaza kongera kurwara.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise Big Time, asanzwe arwara indwara y’igifu ari na yo yatumye yivuriza mu mavuriro yo mu Rwanda, yari aherutse gutangaza ko yorohewe ndetse ko ari gutora ka mitende.

Ikinyamakuru Igihe kivuga ko uyu muhanzi yoneye kuremba akaza guhita yerecyeza muri Kenya kwivurizayo iyi ndwara yamufashe ikamubuza amahoro.

Uzi amakuru y’uburwayi bw’uyu muhanzi, yavuze ko iyo ndwara yatumye ajya kwivuriza muri Kenya, yamufashe imibuza kugira icyo arya kuko n’icyo yakozaga mu nda cyose yahitaga akigarura.

Yatangaje ko Buravan yabonye bikomeje kwanga, agafata icyemezo cyo kujya kwivuriza muri Kenya kuko yari amaze iminsi yivuriza mu Rwanda akabona atakomeza kurangarana ubu burwayi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts