Burera: Abahinzi b’ibigori barashinja RAB kubizeza isoko ry’umusaruro none amaso yaheze mu kirere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahinzi b’ibigori bo mu mudugudu wa Musebeya umurenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera, barinubira ko bashishikarijwe guhuza umusaruro bakazashakirwa isoko, none ngo amaso yaheze mu kirere.

Ni abahinzi bibumbiye muri koperaitve “IHUTE UDASIGARA MUSEBEYA” iherereye  mu mudugudu wa Musebeya Umurenge wa Rusarabuye, mu Karere ka Burera kuri ubu bataka bavuga ko babuze isoko bijejwe.

Izindi Nkuru

Aba bahinzi bavuga ko bashishikarijwe kubahiriza amabwiriza y’agasozi ndatwa  bagahinga igihingwa kimwe, nyamara ngo byageze muri Werurwe 2021, basaruye ibigori basabwa kubisaruria hamwe kuko ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) kibizeza kuzabashakirwa isoko, none ngo  amezi agiye kuba ane ibigori bisharitse  muri hangari.

Umwe muri aba bahinzi yagize ati “ Badusabye guhuriza hamwe umusasruro bakadushkira isoko, none ibigori bigeye gusazira mu bigega”

Undi nawe yavuze ko  hari umukiriya bari barabonye abemerera kuzabagurira umusasruro ariko ngo yaje ntabashe gutwara umusaruro wose.

“Ariko nyuma yaraje  atwara toni 10 gusa muri toni 40, atubwira ko ibigega bye byuzuye.”

See the source image

Abahinzi b’ibigori bo muri Burera barabogoza ko babuze isoko bijejwe na RAB

Aba bahinzi bavuga ko gutinda kubona isoko ry’umusaruro wabo birikubagiraho ingaruka mu buryo bunyuranye, dore ko n’igishoro baba baragikuye mu nguzanyo ya banki n’abandi bashoramari mu buhinzi ku buryo ngo batangiye kwiheba ko utwabo tuzatezwa cyamura.

Umukecuru utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ubu batewe impungenge n’inguzanyo bari barafashe mu banki, minerivare z’abanyenshuri barikwirukanwa, kubera ko babuze isoko ry’umusaruro.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) nicyo aba bahinzi batunga agatoki ko ari cyo cyabashishikarije guhuza umusaruro  kikazabashakira n’isoko ryawo, umuyobozi ushinzwe gufata neza umusaruro muri RAB, Gilbert Rwaganje avuga ko abaguzi bari biteze batabonetse kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ariko ngo babonye abandi ku buryo bitarenza ukwezi  kumwe umusaruro uzaba waraguzwe.

“ Twari dufite abaguzi benshi batwemereye kugura umusaruro, ariko ntibaguze kubera kubura amafaranga byatewe n’icyorezo. Gusa hari abandi bakiriya bashy ubu twamaze kumvikana ku buryo mu mu gihe cy’ukwezi abo bahinzi bazaba bamaze kugurirwa umusaruro wabo.” Gilbert Rwaganje

See the source image

Abahinzi bibumbiye hamwe ngo bashakirwe umusaruro bavuga ko RAB itakoze ibyo yabijeje

Si ubwa mbere ikibazo cy’umusaruro w’ibigori warumbutse ariko ukaburirwa isoko cyumvikanye, icyakora mu bihe binyuranye inzego bireba zagiye zitanga COVID-19 nk’imwe  muri kirogoya ikomeye zatumye isoko riba iyanga.

Ku rundi ruhande ariko ukurkije iby’aba bahinzi bo muri Burera bavuga ,wasanga gahunda yo guhuriza hamwe umusaruro igifite  imbogamzi rutangira, kuko bavuga ko iyo batayoboka guhuriza hamwe umusaruro  ugashakirwa isoko, baba barirwanyeho buri wese ku giti cye akigurishiriza  ngo kabone n’ubwo yagurirwa kuri make ariko akabona ayo yishyura amdeni yariye, gusa n’ubundi bavuga ko nibatagira mpinduka babona, bazaca izindi nzira bise  “ Magendu”.

Inkuru ya: Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru