• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhanga: Abanyeshuri barinubira ibihano bahabwa

radiotv10by radiotv10
29/06/2021
in MU RWANDA
0
Muhanga: Abanyeshuri barinubira ibihano bahabwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Munyinya mu karere ka Muhanga barinubira ibihano bahabwa n’ubuyozi bw’iri shuri birimo kwamburwa amakayi,  gukubitwa no gukoreshwa ibihano by’igihe kirekire. Ubuyobozi bw’ikigo  buvuga ko ibyo aibyo abanyeshuri bavuga Atari byo.

Bamwe mu banyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Munyinya  batashatse ko dutangaza imyirondoro y’abo kubw’impamvu z’umutekano wabo, babwiye RadioTv10 ko iyo bakererewe ubuyobozi bw’iki kigo bubambura amakayi ubundi bukabahanisha ibihano birimo gukoropa ubwiherero icyumweru cyose, cyarangira bakabona gusubbizwa amakaye.

Umwe yagize ati”  bikunda kubaho cyane nk’iyo abanyeshuri bakererewe niho bakunda kuduha icyo gihano, bakadupfukamisha bagafata ibikapu  byacu bakabishira mu biro.”

Uyu munyeshuri kimwe na bagenzi be bandi bavuga ko bagiye bafatirwa mu ikosa ryo gukerererwa bakamburwa amakayi yabo ubundi bagahabwa ibihano byo gukoropa ubwiherero mu gihe cyingana n’icyumweru cyose badakandigira mu ishuri ndetse batanabona uko basubiramo amasomo kuko amakayi yabo baba bayambuwe.

Aba banyeshuri kandi banavuga ko Atari ibyo gusa ahubwo bajya banakubitirwa  mu biro by’umuyobozi w’ikigo bashinze inkokora banafashe ku matwi.

Ndindabahizi Protogène umuyobozi w’iri shuri avuga ko abo banyeshuri  babeshya ko nta munyeshuri baha ibihano by’icyumweru cyose  ahubwo ko hari abahora bahanwa kubera guhora bakosa.

Daniel Habyarimana ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga we avuga ko yumva ibyo bidashoboka ko hari umuyobozi w’ikigo wakwambura abana amakayi, gusa akavuga ko ibijyanye no kuba umwana yahabwa igihano runaka bijyendana na gahunda z’ikigo mu rwego rwo gukosora no kugarura abana mu murongo.

Icyi kigo kandi mu minsi yashize ni nacyo RadioTV10 yari yasanzeho abana basohorwamu bizami bamwe ngo kubera ko bafite imisatsi abandi bazira ko hari amafaranga asabwa ku ishuri batari bishyura.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − ten =

Previous Post

Burera: Abahinzi b’ibigori barashinja RAB kubizeza isoko ry’umusaruro none amaso yaheze mu kirere

Next Post

Amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yavuguruwe, ingendo ziratangirana Nyakanga zihagarara saa kumi n’ebyiri

Related Posts

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

by radiotv10
01/07/2026
0

Umugore n’umugabo we bo Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka ibiri bakoresheje icyuma...

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

by radiotv10
01/07/2026
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n'lsukura (WASAC Group) kirakangurira abafatabuguzi bacyo gukoresha neza amazi muri iki gihe cy’impeshyi, no gushaka...

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

by radiotv10
01/07/2026
0

Inama y’Abaminisitisi yayobowe na Perezida Paul Kagame, yasuzumiwemo ingingo zinyuranye zirimo ibirebana n’ubukungu bw’u Rwanda, kunoza amatora mu buyobozi bw'inzego...

Next Post
Amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yavuguruwe, ingendo ziratangirana Nyakanga zihagarara saa kumi n’ebyiri

Amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yavuguruwe, ingendo ziratangirana Nyakanga zihagarara saa kumi n’ebyiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Umukinnyi wa Filimi uzwi mu Rwanda ari guteza ibye birimo moto ngo akemura ikibazo afite

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.