Burera: Abanyeshuri batatu bari bagiye mu mupira bibese bagenzi babo bajya koga bararohama

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyeshuri batatu bigaga mu kigo cy’Ishuri cy’imyuga cya Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers (CEPEM) bari bagiye mu mupira uhuza ibigo, bibese bagenzi babo bajya koga mu kiyaga cya Burera mu Karere ka Burera, bararohama bahasiga ubuzima.

Aba banyeshuri basize ubuzima muri iki Kiyaga cya Burera ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 ubwo bajyanaga na bagenzi babo babiri koga muri iki kiyaga ariko bo bakaza kuhasiga ubuzima.

Izindi Nkuru

Bagiye koga muri iki Kiyaga cya Burera ubwo abanyeshuri bajyaga mu mikino ihuza ibigo by’amashuri bo bakaza kwibeta bakajya koga.

Aba banyeshuri bari kumwe na bagenzi babo bose hamwe bagera kuri 30 ubwo bari bagiye ku kibuga cy’umupira giherereye mu Mudugudu wa Sunzu mu Kagari ka Nkenke, Umurenge wa Kinoni muri Burera.

Abasize ubuzima muri iyi mpanuka ni Nizeyimana Olivier w’imyaka 18 wigaga mu mwaka wa 4 mu ishami ry’Ubwubatsi (Construction) ndetse na bagenzi be b’abakobwa ari bo Iradukunda Alice w’imyaka 21 na we wigaga Ubwubatsi na Uwase Charlotte w’imyaka 19 we wigaga mu mwaka wa 5 mu bukerarugendo (Tourism).

Umuyobozi w’iki Kigo cya Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers (CEPEM), Havugimana Roger wari wajyanye na bariya banyeshuri abageza aho bagombaga gukinira asubira mu kigo ndetse n’Umukozi ushinzwe Abanyeshuri (Animateur) witwa Uwimana Jean Claude bombi batawe muri yombi.

Amakuru kandi avuga ko umwarimu wa bariya banyeshuri witwa Hitayezu Oscar na we bari kumwe we yaburiwe irengero.

Imirambo ya ba nyakwigendera yabanje kujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rugarama, ubundi iza kujyanwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo hakorwe isuzuma.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru