Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Burera: Ubuyobozi ntibwemeranya n’abaturage babushinja kubatega imitego ibabuza kugera ku iterambere

radiotv10by radiotv10
10/08/2022
in MU RWANDA
0
Burera: Ubuyobozi ntibwemeranya n’abaturage babushinja kubatega imitego ibabuza kugera ku iterambere
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bimuwe ku kirwa cya Birwa kiri mu Kiyaga cya Burera bagatuzwa mu mudugudu w’ikitegererezo wa Birwa mu Kagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, barashinja ubuyobozi kubima uburenganzira bwo kugurisha ubutaka bwabo kuko abaje kuburambagiza bose bababwira ko ubuyobozi bwanze ko babugura.

Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko nyuma yo kwimurwa kuri ubu butaka gakondo bwabo ku mpamvu batavugaho rumwe kuko bamwe bagaragaza ko babwiwe ko bari ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga abandi bakavuga ko aho mu kirwa bari batuye ngo batagiraga iterambere, none ngo na nyuma yo kwimurwa ntibafite uburenganzira ku butaka bwabo.

Bavuga ko ubu butaka bwabo uretse kuba butanera, ariko no kububyaza umusaruro bibagora kuko buri kure y’aho bagiye gutuzwa.

Bavuga ko hari umushoramari uherutse kuboneka wifuzaga kugura ubutaka bwabo ariko ko ubuyobozi bwamushwishurije bukamubwira ko atemerewe kubugura agahita ajya kugura ahandi.

Aba baturage bavuga ubuyobozi bwanze kubasobanurira impamvu ubu butaka bwabo butemerewe kugurwa n’umushoramari kandi hari ababwifuza benshi.

Umwe ati “Hari abantu baje kugisura [ikirwa] ndetse bavuga n’igihe tuzahurirayo na bo ariko bageze aho bararorera, noneho tubababajije baravuga bati ‘muzavugane n’Akarere’ ubwo bivuze ngo hagati aho harimo ipfundo ry’ikintu kihishemo.”

Aba baturage bavuga ko hari abandi baturage batuye ku kindi kirwa cyo muri Kinoni bo bemerewe kugurisha ubutaka bwabo bakaba batumva impamvu bo babujijwe ubu burenganzira.

Undi muturage ati “Twifuza ko twahabwa uburenganzira bwo kugurisha ubutaka bwacu nk’abandi baturage kuko niba ubutaka ari ubwacu bakagombye kutureka tukagurisha tukaza kugura hano hatwegereye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal avuga ko ubuyobozi batigeze bwima aba baturage uburenganzira ku butaka bwabo.

Ati “Uburenganzira barabufite ndetse no muri gahunda yo gukomeza gukurura abashoramari babyaza umusaruro ziriya nkengero z’ibiyaga nk’ahantu habereye ubukerarugendo baramutse babonye umuntu wza kuhagura ntakibazo ndetse natwe hari umushoramari tubonye twamuhuza na bo.”

Uyu muyobozi akomeza asaba aba baturage ko mu gihe batarabona ubagurira ubutaka bwabo, bakomeza kuba babubyaza umusaruro.

Ikirwa cya Birwa kiri mu kiyaga cya Burera kimuweho imiryango isaga 80 ubu ituye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Birwa kuva muri 2017.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 17 =

Previous Post

Umunyapolitiki wari inkoramutima ya Tshisekedi uherutse guhagukira kumurwanya akanamutuka yafunzwe

Next Post

Hamenyekanye icyo Perezida wa Ukraine yavuganye na Tshisekedi kuri Telefone

Related Posts

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye icyo Perezida wa Ukraine yavuganye na Tshisekedi kuri Telefone

Hamenyekanye icyo Perezida wa Ukraine yavuganye na Tshisekedi kuri Telefone

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.