Buri wese arifuza ko nziyamamaza- Trump ngo ntamuntu utakwishimira kugaruka muri ‘WhiteHouse’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Donald Trump wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ko abantu hafi ya bose bifuza ko yaziyamamaza muri 2024 kandi ko aramutse yongeye kuba Perezida wa USA nta muntu bitanezeza.

Donald Trump watsinzwe na Joe Biden mu matora ya 2020, ni umwe mu bategetsi bakomeye babayeho batazibagirana kubera ibyamuranze ubwo yari muri ‘White House’ birimo ibyemezo yafataga ndetse n’ibyo yatangazaga ku mbuga nkoranyambaga.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Abahindi ya NDTV cyatambutse kuri uyu wa Kane, Donald Trump yabajijwe ku kuba azongera kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2024, avuga ko atarafata icyemezo cya nyuma.

Gusa yavuze ko aramutse yiyamamaje “byazashimisha buri wese. Buri wese arifuza ko ngaruka. Ni njye uri ku mwanya wa mbere mu bifuzwa.”

Yagize ati “Mu igereranya ryose, yaba iry’Aba-Repubublicaa n’Aba-Democrats ni njye abantu bifuza. Nzafata icyemezo ntakuka mu gihe gito kiri imbere kandi nizeye ko abantu benshi bazabyishimira.”

Donald Trump kandi yagarutse ku gikorwa cy’isaka ryakozwe na FBI mu rugo rwe rw’i Mar-a-Lago muri Florida aho akekwaho gutunga inyandiko z’amabanga akomeye y’Igihugu.

Yavuze ko ibyo yakorewe ari igitero gikwiye gutera isoni abayobozi, ndetse ko ibyo ari gukorerwa bitazakoma mu nkokora imigambi ye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru