• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BurkinaFaso: Hatanzwe amakuru y’ubutasi kuri ‘Coup d’Etat’ yari igiye gukorerwa igisirikare nacyo cyayikoze

radiotv10by radiotv10
28/09/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
BurkinaFaso: Hatanzwe amakuru y’ubutasi kuri ‘Coup d’Etat’ yari igiye gukorerwa igisirikare nacyo cyayikoze
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’umutekano n’ubutasi muri Burkina Faso zatangaje ko zaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’iki Gihugu kiyobowe n’Igisirikare cyagiyeho nacyo nyuma yo guhirika ubutegetsi.

Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’Igihugu, abayobozi bavuze ko hari abantu batawe muri yombi, barimo n’abo mu nzego zishinzwe umutekano, nka Polisi, bazira kugira uruhare muri uyu mugambi wo guhungabanya umutekano w’Igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi buriho.

Ibi bitangajwe mu gihe nta mwaka urashira Perezida w’Agateganyo Kaptain Ibrahim Traoré afashe ubutegetsi na we ahiritse ku butegetsi Roch Marc Christian Kaboré wari Perezida w’iki Gihugu.

BBC Itangaza ko amakuru ava muri Burkina Faso, hamaze iminsi hari ukutumvikana hagati y’igisirikare kiyoboye iki Gihugu.

Uwo mwuka utari mwiza kandi watumye ku wa Kabiri w’iki cyumweru haba imyigaragambyo yatumye abantu babarirwa mu magana bajya mu mihanda y’umurwa mukuru, Ouagadougou, mu rwego rwo kwerekana ko bashyigikiye Captain Ibrahim Traoré uyoboye iki Gihugu.

Iri hirikwa ry’ubutegetsi rikaba ryari rigiye kuba irya kabiri ribaye muri Burkina Faso nyuma y’iryabaye muri Mutarama 2022, ubwo igisirikare cyahirikaga uwari Perezida Roch Marc Christian Kaboré.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 5 =

Previous Post

Uzwi mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga nyuma yo gufungurwa yagize icyo avuga

Next Post

Bidasubirwaho umuhanzi ufite abakunzi benshi mu Rwanda yashimangiye ko yahinduye amayira

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Bidasubirwaho umuhanzi ufite abakunzi benshi mu Rwanda yashimangiye ko yahinduye amayira

Bidasubirwaho umuhanzi ufite abakunzi benshi mu Rwanda yashimangiye ko yahinduye amayira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.