Butembo-DRC: Abamagana MONUSCO bayimenyesheje ko nibongera kubona imodoka yayo ihura n’akaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete Sivile yo mu mujyi wa Butembo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamenyesheje MONUSCO ko badashaka kongera kubona imodoka zabo ziri mu mihanda.

Iyi gasopo yatanzwe mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022 na sosiyete sivile yo muri uyu mujyi wa Butembo.

Izindi Nkuru

Umujyi wa Butembo ni umwe mu bashegeshwe n’imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO aho yaguyemo ubuzima bw’abantu 13 barimo n’abo bivugwa ko bishwe n’abasirikare ba MONUSCO nubwo yo yabihakanye.

Sosiyete sivile yo muri aka gace ka Butembo yashyize hanze ririya tangazo kuri uyu wa Gatatu, yahamagariye abatuye muri uyu Mujyi kwitabira imyigaragambyo iteganyijwe uyu munsi ku wa Kane tariki 04 Kanama 2022.

Muri iri tangazo, Sosiyete Sivile yatangaje ko ku bufatanye bw’abaturage ndetse n’ubuhuzabikorwa bw’ubuyobozi bwa Butembo, bifuza kotsa igitutu MONUSCO kugeza igihe ibaviriye ku butaka.

Basabye abacuruzi b’Abanye-Congo bakorera mu mujyi wa Butembo kutagira igicuruzwa na kimwe baha abasirikare ba MONUSCO.

MONUSCO ikomeje kotswa igitutu n’Abanye-Congo ngo ibavire mu Gihugu kuko ntacyo yabamariye mu myaka irenga 20 imazeyo bivugwa ko yaje kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Kuri uyu wa 03 Kanama 2022 kandi Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye Umuryango w’Abibumbye kwirukana umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann akava muri iki Gihugu.

Guverinoma ya Congo ivuga ko ibyatangajwe n’uyu muvugizi wa MONUSCO ari byo nyirabayazana w’imyigaragambyo iri kuba yanatumye abarenga 30 bahasiga ubuzima.

Ku wa Mbere tariki 01 Kanama 2022, Perezida Felix Tshisekedi yateranyije inama idasanzwe yahuje bamwe mu bayobozi bakomeye mu nzego nkuru z’Igihugu yafatiwemo imyanzuro irimo ko Guverinoma ya Congo igiye gusuzuma ubusabe bw’abaturage bwo kwirukana MONUSCO.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru