Bwa mbere America yavuze ku Munyarwanda wafashwe wari warashyiriweho 5.000.000$

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za America mu Muryango w’Abibumbye, yagize icyo avuga kuri Fulgence Kayishema uri mu Banyarwanda bashyiriweho miliyoni 5$ ku bazatanga amakuru yatuma bafatwa, akaba aherutse gufatwa, anavuga ko iki Gihugu cye cyiteguye gutanga aya mafaranga ku bazatanga amakuru yatuma hafatwa abandi Banyarwanda batatu basigaye bashakishwa.

Kayishema Furgence yafashwe mu mpera z’ukwezi gushize, tariki 24 Gicurasi 2023, afatirwa mu gace ka Paarl muri Afurika y’Epfo, ubu akaba yaranatangiye kuburanishwa n’ubutabera bw’iki Gihugu bumukurikiranyeho ibyaha bishingiye ku manyanga yakoze mu buryo bwo kwihishahisha.

Izindi Nkuru

Uyu Munyarwanda uri mu baza ku isonga bashakishwaga bidasanzwe kubera uruhare runini bakekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yageze muri Afurika y’Epfo, yarabanje kunyura mu Bihugu binyuranye ku Mugabane wa Afurika, nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Mozambique na Eswatini.

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano, Ambasaderi Claver Gatete, uhagarariye u Rwanda muri uyu Muryango, yashimye ibi Bihugu kuko ari na byo byatumye Kayishema atabwa muri yombi.

Yagize ati “Turashimira imikoranire y’inzego zishinzwe umutekano zo mu Bihugu bya Afurika y’Epfo, Mozambique, Eswatini, ndetse n’Abagenzacyaha b’Umuryango w’Abibumbye.”

Yakomeje agira ati “Iyi mikoranire yatumye Fulgence Kayishema, wari umaze imyaka 22 yihishahisha, atabwa muri yombi. Turashima cyane uruhare Afurika y’Epfo yagize muri iki gikorwa.”

Amb. Gatete yibukije ko u Rwanda n’Abanyarwanda banyuze mu makuba adasanzwe ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu bakaba bakomeje kwiyubaka no gutera imbere, ariko ikibabaje ari ukuba hari abakekwaho kuyigiramo uruhare bataragezwa imbere y’ubutabera.

Ati “Kuba hakiri abakekwaho icyaha cya Jenoside bakidegembya, bagakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside; bikoma mu nkokora icyizere cyo kwimakaza amahoro muri sosiyete. Twizeye ko mudufasha gushyira mu bikorwa imvugo ya ‘Ntibizongere Ukundi’.”

Uwari uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za America muri iyi Nteko, yavuze ko kuba uriya Munyarwanda Kayishema agiye kuburanishwa, bitanga ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abautsi.

Yagize ati “Nubwo yafashwe ntibishobora kugarura ibyo yangije mu kwezi kwa Mata 1994 i Kivumu, ariko twizeye ko bizaruhura ababuze ababo, bikabereka ko ubutabera bw’ababo bakundaga buzakomeza gutangwa.”

Yakomeje avuga kandi ko “Twiteguye guhemba miliyoni eshanu z’amadorali umuntu wese uzatanga amakuru ku bantu batatu basigaye bashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga. Itabwa muri yombi rya Kayishema ni ubutumwa ku bandi baregwa ibyaha nk’ibye ko ubutabera buzabaryoza ibyo bakoze.”

Umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Serge Brammertz ubwo yagarukaga ku byaha bizaburanishwa Kayishema, yagize ati akurikiranywe icyaha cyo kwica inzirakarengane z’abagore, abagabo, abana n’abageze mu zabukuru bangana n’ibihumbi bibiri bari muri kiliziya ya Nyange mu Rwanda.”

Serge Brammertz agaruka ku bugome ndengakamere bwaranze Kayishema, yagize ati “Akekwaho ko yabanje kugerageza kubatwikira muri iyo kiliziya, bimaze kwanga, ni bwo yategetse ko imashini isenya igisenge cy’iyo nyubako, hanyuma bica abari bayirimo bagihumeka.”

Umucamanza Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Judge Graciela Gatti Santana yavuze ko Kayishema azaburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda, kandi ko yizeye ko urubanza aregwamo ruzagenda neza, kuko ubutabera bw’u Rwanda bufite ububasha n’ubushobozi bwo kuburanisha ibyaha mpuzamahanga.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru