Umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Jimmy Gatete, ku nshuro ya mbere yavuze icyatume yari amaze imyaka 12 adakandagira mu Gihugu cyamwibarutse akanagihesha ishema.
Uyu rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe y’umupira w’amaguru, ni umwe mu batazibagirana kubera ibyamuranze ubwo yacongaga ruhago agahesha Amavubi amahirwe yo kwitabira Igikombe cya Afurika ari na cyo ruherukamo.
Muri iki cyumweru yongeye gusesekara ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’imyaka 12 atahagera, azanywe n’ibikorwa byo kumenyekanisha igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru.
Akigera ku Kibuga cy’Indege, yavuze ko nubwo yari ataragera mu bindi bice by’Igihugu ariko ku Kibuga cy’indege ubwaho hahindutse bitangaje.
Muri icyo kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Jimmy Gatete yavuze ko yari akumbuye Abanyarwanda ndetse n’amafunguro yo mu rwagasabo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, habaye ikiganiro n’abanyamakuru kigaragaza igikorwa cyazanye Getete Jimmy n’abandi banyabigwi muri ruhago y’Isi barimo Abanya-Cameroon Patrick Mboma na Roger Milla, Umunya-Senegal Khalilou Fadiga n’Umunya-Ghana, Anthony Baffoe
Muri iki kiganiro, Jimmy Gatete yabajijwe impamvu yari amaze imyaka irenga 10 adakandagira mu Rwanda yagiriyemo ibihe byiza, avuga ko na we ubwe atabasha kuyisobanura.
Yagize ati “Nta mpamvu ifatika nakubwira, urabizi amahanga […] nagiye hanze maze kubaka, hazamo abana n’ibindi […] ni byo navuga ko byatumye ntagaruka mu mupira.”
Yavuze ko kuza muri iki gikorwa, yabisabwe akumva ntakigomba kumubuza kuza kwifatanya na bagenzi be bakanyujijeho muri ruhango. Ati “Nari niteguye, sinari kubyanga.”
Muri iki kiganiro, Umunya-Ghana, Anthony Baffoe, yavuze ko na we yemera Jimmy Gatete nk’umunyabigwi muri ruhago y’u Rwanda ndetse ko n’Abanyarwanda benshi babibona uko, ariko ko abona bidahabwa agaciro n’abagakwiye kukabiha.
Yagize ati “Jimmy Gatete ni we ufatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose mu Rwanda, ariko iyo uhageze ntakibigaragaza, nta kintu na kimwe kibigagaragaza, nta kintu na kimwe cyamwitiriwe, dukwiye kubaha agaciro.”
Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyagaju, yagaragaje ko nyamara Jimmy Gatete yahawe agaciro, ati “Hari igihe amakaye yose yakozwe mu Rwanda hariho amafoto ya Jimmy Gatete.”
Minisitiri Mimosa yavuze ko Guverinoma atari yo igomba kujya ihora isanga abanyabigwi nk’aba, ahubwo ko na bo bashobora kuyigana bakanayigezaho ibitekerezo byayifasha.
RADIOTV10