Ikigega cyashibutse mu kwigira kw’Abanyarwanda cyashoye Miliyari 8Frw muri Banki ikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigega Agaciro Development Fund (AgDF) cyashoye imari ya Miliyoni 8 USD (Miliyari 8 Frw) mu isoko ry’imari n’imigabane rya Banki y’Ubucuruzi n’Iterambere ya Afurika y’Iburasirazuba n’iya’Amajyepfo, bituma iki kigega kiba umwe mu banyamigabane b’iyi Banki.

Perezida w’Ikigo TDB Group gifite iyi banki ya Eastern and Southern African Trade and Development Bank (TDB), Admassu Tadesse yashimiye Agaciro Development Fund kuba iki kigega kibaye icya mbere cyashibutse mu kwigira kw’Abanyagihugu gishoye imari mu isoko ry’imari ry’iyi banki.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Ibi biratwereka ko iri shoramari rikomeje gukuza urwunguko ndetse n’icyizere ibigo by’abashoramari bafitiye amahirwe ya TDB.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund, Gilbert Nyatanyi, yagarutse ku mateka y’iki Kigega cyatangiye abantu bitanga ku bushake bwabo yaba Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo, kikaza gutangira gushora imari kugira ngo ayo mafaranga y’Abanyarwanda abyare inyungu.

Yagize ati “Ni yo mpamvu mu cyiciro giherutse gutangizwa cyo gushora imari mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ikigega kugira ngo haboneke urwunguko. Gushora imari muri TDB biri muri uwo murongo.”

Kuva iyi banki yatangira, ibigo by’ishoramari, byayishoyemo miliyoni zikabakaba 258 USD.

Iyi banki isanzwe ifite abanyamigabane b’ibihugu 23 by’ibinyamuryango ndetse n’ibindi bibiri bitari mu banyamuryango ariko bikaba ari abanyamigabane, mu gihe kugeza ubu ifite ibigo 19 birimo ikigega Agaciro Development Fund ari na cyo giheruka kwinjiramo.

Ibyo bigo birimo ibyo ku Mugabane wa Afurika ndetse n’ibindi byo ku yindi Migabane nk’u Burayi na Asia birimo iby’ubwiteganyirize n’iby’ubwishingizi, iby’iterambere ry’ubukungu n’iki cyo kwigira kw’Abanyarwanda.

Iyi Banki ya Eastern and Southern African Trade and Development Bank (TDB), yashinzwe mu 1985, aho cyatangiranye n’ibigo 41 by’abanyamigabane ndetse n’imari y’umutungo ya Miliyari 8 USD.

Ikigega Agaciro Development Fund (Agaciro), cyashibutse mu kwigira kw’Abanyarwanda ubwo Igihugu cyabo cyari gihuye n’ibibazo by’ubukungu kubera ibihano cyari kimaze gufatirwa, cyatangijwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame tariki 23 Kanama 2012.

Cyatangiranye miliyoni 18 USD yari avuye mu Banyarwanda n’inshuti zabo bitanze. Kugeza mu mpera za 2021, umutungo w’iki Kigega Agaciro Development Fund, wari umaze kugera kuri Miliyoni 250 USD.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru