Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Bwari ubwa mbere nkoze ku Gisamagwe nkanegera Intare- Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
06/04/2022
in Uncategorized
0
Bwari ubwa mbere nkoze ku Gisamagwe nkanegera Intare- Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko yishimiye gusura ibikorwa by’ubukerarugendo muri Zambia by’umwihariko mu cyanya kibamo inyamaswa zirimo n’iz’inkazi.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mata 2022 yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Zambia aho yasuye ibice nyaburanga binyuranye.

Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame yasuye Pariki y’Igihugu cya Zambia, Musi-O-Tunya n’Icyanya cy’ubukerarugendo cya Mukuni Big 5 Safaris kibamo inyamazwa z’inkazi.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’Itangazamakuru nyuma y’iki gikorwa, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye gusura ibi byiza nyaburanga.

Mu mashusho dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru muri Zambia (ZNBC), Perezida Paul Kagame yagize ati “Ntabwo ari ibintu umuntu akora kenshi…kuri njye bwari ubwa mbere nkoze ku Gisamagwe [Cheetah] kwegera Intare mu ntambwe nkeya. Ariko iki ni igikorwa Isi ikwiye kumenya kandi abantu bakaza hano kuhasura.”

Perezida Kagame yashimiye abagize uruhare mu kubungabunga aha hantu hanogeye ijisho, avuga ko abashoramari bakwiye kuhajyana ibikorwa.

Yavuze ko kuba yahasuye ari itangiriro kuko agiye gushishikariza abaturarwanda kuzahasura “Bakaza bakirebera ibyiza nanjye nabonye.”

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema washimiye mugenzi we Kagame kuba yaraje kubasura, yavuze ko aha hantu h’ubukerarugendo basuye ari umutungo w’Isi bityo ko abayituye kuhasura.

Perezida Kagame waraye ageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, yamenyesheje mugenzi we Hichilema ko yahageze amahoro amushimira uburyo yamwakiriye.

Hichilema wasubije ubutumwa bwa Perezida Kagame yashyize kuri Twitter, yagize ati “Urakoze cyane muvandimwe wanjye Perezida Kagame. Dushimiye Imana kuba wagezeyo amahoro kandi twishimiye kuzakomeza gukorana mu gutsimbataza umubano w’Ibihugu byacu.”

Perezida Kagame ubwo yakoraga ku Gisamagwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − two =

Previous Post

Burkina Faso: Compaoré wabaye Perezida yakatiwe gufungwa burundu

Next Post

Umugore ukekwaho kuboha umwana we amaboko yafashwe

Related Posts

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

by radiotv10
04/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba...

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

by radiotv10
31/01/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika, Ronald Lamola bagiranye ikiganiro kuri telefone,...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Umubyeyi arakekwaho gushyira ku ngoyi umwana we akamuboha amaboko amuziza 200Frw

Umugore ukekwaho kuboha umwana we amaboko yafashwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.