Byahindutse: Nyabugogo yajyaga yuzura abagenzi mu minsi mikuru ubu ni ibisanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu bihe by’iminsi mikuru byari bimenyerewe ko muri Gare ya Nyabugogo hagaragara abagenzi benshi mu bihe baba barecyeza mu Ntara kuyizihirizayo, ubu si ko bimeze kuko nta bagenzi benshi bari kugaragara.

Harabura umunsi umwe ngo habe umunsi mukuru wa Noheli wizihizwa n’abaturarwanda benshi baba bashaka kuyisangira n’abo mu miryango yabo.

Izindi Nkuru

Byari bisanzwe ko muri iyi minsi mikuru, abantu benshi basanzwe baba mu Mujyi wa Kigali bamanuka bakajya mu bice bakomokamo kuyizihizanya n’ababyeyi, inshuti n’abavandimwe.

Ibi byatumaga muri Gare ya Nyabugogo hagaragara abantu benshi gusa ubu ntibari kugaragara nk’uko byahoze.

RADIOTV10 yagiye muri Gare ya Nyabugogo, isanga nta muvundo w’abantu wakundaga kuhaboneka mu bihe by’iminsi mikuru.

Umwe mu bagenzi bari bamaze gukatisha tike, yagize ati “Ubundi habaga harimo akavuyo kenshi ukabura imodoka ariko ubu ntakibazo dutegereje iyo twakatishije.”

Abasanzwe bakora muri komanyi zitwara abagenzi, babwiye RADIOTV10 ko abagenzi babuze.

Umwe ati “Mu bihe byashize wasangaga abantu babuze imodoka ariko ubu ntabwo byabaye keretse nibiba ejo.”

Akomeza agaruka ku mpamvu, ati “Abantu bashobora kuba bari gutinya ko bagenda hakabaho guma mu rugo ikindi ni uko umuntu turi guha itike wese biri gusaba ko atwereka ko yikingije. Abatinye ni abatarikingije.”

Mu bihe nk’ibi mu myaka yatambutse hari benshi baburaga imodoka bikanatuma bamwe barara muri Gare gusa abari kujya gukatisha bose bari kubona imodoka ibatwara kandi mu masaha ya hafi.

INKURU MU MASHUSHO

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru