Monday, May 19, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Shampiyona y’u Rwanda ishobora gusubikwa

radiotv10by radiotv10
24/12/2021
in MU RWANDA, SIPORO
0
Shampiyona y’u Rwanda ishobora gusubikwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryasabye Minisiteri ya Siporo ko Shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere yaba ihagaze kugira ngo ikipe y’igihugu yitegure inakine imikino ya gicuti na Guinea na Senegal.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ irateganya gukina imikino 3 ya gicuti n’amakipe y’ibihugu 2 azaza kwitegurira igikombe cy’Afurika mu Rwanda.

Harimo uwo ateganya gukina na Guinea tariki ya 2 Mutarama, tariki ya 4 agakina Senegal ni mu gihe tariki ya 6 nabwo hateganyijwe undi na Guinea ariko umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent akaba ngo wo atarawemera kuko yaba ibaye imikino myinshi yegeranye.

FERWAFA yakoze inyigo y’iyi mikino ya gicuti ndetse iyigeza kuri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) nk’umufatanyabikorwa, ikaba ari yo igomba gufata umwanzuro ko iyi mikino igomba kuba cyangwa ntibe.

Byitezwe ko bitarenze uyu munsi ari bwo MINISPORTS iri butange igisubizo muri FERWAFA nayo ikamenya igikurikira.

FERWAFA ikaba yaramaze gufata umwanzuro ko mu gihe iyi mikino yakwemerwa, umunsi wa 11 na 12 yari iteganyijwe hagati y’itariki 28 Ukuboza na 5 Mutarama 2022 yasubikwa kugira ngo hakinwe iyi mikino ya gicuti.

Mu gihe MINISPORTS yabiha umugisha, biteganyijwe ko umutoza Mashami Vincent azahamagara tariki ya 27 Ukuboza, abakinnyi bagatangira umwiherero tariki ya 28 bagakina na Guinea tariki ya 2 Mutarama 2022 ndetse na Senegal tariki ya 4 Mutarama 2022 ni mu gihe umukino wo ku itariki ya 6 Mutarama 2022 na Guinea na none umutoza Mashami Vincent atarawemera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 7 =

Previous Post

Ubujurire bwa Jado Castar wakatiwe imyaka 2 abwambukanye muri 2022

Next Post

Byahindutse: Nyabugogo yajyaga yuzura abagenzi mu minsi mikuru ubu ni ibisanzwe

Related Posts

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

by radiotv10
19/05/2025
0

Amasengeso abera ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuwe mu Karere ka Ruhango, yahagaritswe by’agateganyo n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruvuga ko iki...

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
16/05/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahagaritse Ndayishimiye Eric Bakame usanzwe ari umutoza w’Abanyezamu, ndetse na Peter Otema wongerera ingufu Abakinnyi, habura...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

IZIHERUKA

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe
IMIBEREHO MYIZA

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

by radiotv10
19/05/2025
0

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

19/05/2025
Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

17/05/2025
Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Byahindutse: Nyabugogo yajyaga yuzura abagenzi mu minsi mikuru ubu ni ibisanzwe

Byahindutse: Nyabugogo yajyaga yuzura abagenzi mu minsi mikuru ubu ni ibisanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.