Byari amashyengo: Hagaragaye ifoto y’ukuri ihinyuza iyari yacuzwe igaterekwamo 2Pac

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umuntu usa nk’umuhanzi w’ikirangirire mu njyana ya Rap 2Pac Shakur, ari ku murongo yitabiriye amatora muri Kenya, byaje kumenyekana ko ari incurano ahubwo ko aho bateretse uyu muhanzi hari hahagaze Madamu Margaret Kenyatta.

Iyi foto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 09 ubwo muri Kenya habaga amatora, bamwe mu bayishyizeho, bavugaga ko hari umuntu wagaragaye yagiye gutora usa na nyakwigendera Tupac Shakur.

Izindi Nkuru

Amakuru aje kumenyekana ko iyi foto yacuzwe ibizwi nka photoshop aho abayikoze bafashe agace k’ifoto ya 2 Pac bakagatereka mu mwanya wari uhagazemo Madamu wa Perezida Uhuru Kenyatta, Margaret Kenyatta.

Ifoto ya nyayo yafashwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu cya Kenya, igaragaza Madamu Margaret Kenyatta ari ku murongo ategereje kwinjira mu cyumba cy’itora aho yatoreye mu gace ka Lavington mu murwa mukuru wa Nairobi.

Ifoto y’ukuri
Iyakorewe Photoshop

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru