Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo; bari mu bemeje ko bazitabira Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ibiri, uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’uw’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Ni inama igiye guterana nyuma yuko iyi Miryango uko ari ibiri ikoze inama yayo yihariye, yombi ikemeza ko igomba guterana kugira ngo yige ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.
Mu butumwa bwatangajwe na Perezida wa Kenya, William Ruto akaba anayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko iyi nama ari ngombwa kugira ngo hashakwe “amahoro n’umutekano kuko ari iby’ingenzi mu bucuruzi n’ishoramari mu karere kacu.”
Perezida Ruto yatangaje ko ku bw’iyi mpamvu yishimiye gutangaza ko ubuyobozi bwa SADC n’ubwa EAC, bwemeranyijwe ko haba inama ihuriweho igamije gushakira hamwe umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko binyuze muri ubu bushake n’imbaraga zihuriweho, Abakuru b’Ibihugu bazashimangira ko umutekano ugomba kuza imbere ku Mugabane wa Afurika.
Yakomeje agira ati “Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Felix Tshisekedi wa DRC, Paul Kagame w’u Rwanda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Kaguta Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, bemeje ko bazitabira iyi Nama idasanzwe izabera muri Dar es Salaam.”
Inararibonye muri Politiki akaba n’impuguke mu mibanire y’Ibihugu, Dr Charles Muligande wanabaye mu buyobozi bw’Inzego Nkuru z’u Rwanda, avuga ko iyi nama ishobora gutanga umusaruro, mu gihe Tshisekedi ubwe yaba abishaka.
Ati “Simbona ukuntu Tshisekedi yakomeza kwinangira, kuko atuye muri kano karere, bamubwiye bati ‘turakureka, hanyuma usigare uhanganye na M23’, yavuga ati ‘karambanye’ noneho akemera kuganira. Ni yo mpamvu mvuga ngo iyi miryango ishyigikiwe n’Uwa Afurika Yunze Ubumwe, rwose babishatse babona igisubizo cy’ikibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo. Perezida wa Congo we yabishatse nticyamara kabiri, ariko icyo mvuga ni uko iyi Miryango ishobora gutuma abishaka.”
Iyi nama izahuza Abakuru b’Ibihugu bigize iyi Miryango EAC na SADC, iteganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru, ku wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare, izaba ije ikurikira izindi Nama ebyiri z’Abakuru b’iyi Miryango ku giti cyayo, aho iya EAC yabaye hifashijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga yabaye tariki 29 Mutarama, mu gihe iya SADC yabaye tariki 31 Mutarama 2025 muri Zimbabwe.
RADIOTV10