Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Byemejwe ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Ramaphosa bagiye guhurira mu nama itegerejwe

radiotv10by radiotv10
04/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Byemejwe ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Ramaphosa bagiye guhurira mu nama itegerejwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo; bari mu bemeje ko bazitabira Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ibiri, uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’uw’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Ni inama igiye guterana nyuma yuko iyi Miryango uko ari ibiri ikoze inama yayo yihariye, yombi ikemeza ko igomba guterana kugira ngo yige ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Mu butumwa bwatangajwe na Perezida wa Kenya, William Ruto akaba anayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko iyi nama ari ngombwa kugira ngo hashakwe “amahoro n’umutekano kuko ari iby’ingenzi mu bucuruzi n’ishoramari mu karere kacu.”

Perezida Ruto yatangaje ko ku bw’iyi mpamvu yishimiye gutangaza ko ubuyobozi bwa SADC n’ubwa EAC, bwemeranyijwe ko haba inama ihuriweho igamije gushakira hamwe umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko binyuze muri ubu bushake n’imbaraga zihuriweho, Abakuru b’Ibihugu bazashimangira ko umutekano ugomba kuza imbere ku Mugabane wa Afurika.

Yakomeje agira ati “Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Felix Tshisekedi wa DRC, Paul Kagame w’u Rwanda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Kaguta Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, bemeje ko bazitabira iyi Nama idasanzwe izabera muri Dar es Salaam.”

Inararibonye muri Politiki akaba n’impuguke mu mibanire y’Ibihugu, Dr Charles Muligande wanabaye mu buyobozi bw’Inzego Nkuru z’u Rwanda, avuga ko iyi nama ishobora gutanga umusaruro, mu gihe Tshisekedi ubwe yaba abishaka.

Ati “Simbona ukuntu Tshisekedi yakomeza kwinangira, kuko atuye muri kano karere, bamubwiye bati ‘turakureka, hanyuma usigare uhanganye na M23’, yavuga ati ‘karambanye’ noneho akemera kuganira. Ni yo mpamvu mvuga ngo iyi miryango ishyigikiwe n’Uwa Afurika Yunze Ubumwe, rwose babishatse babona igisubizo cy’ikibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo. Perezida wa Congo we yabishatse nticyamara kabiri, ariko icyo mvuga ni uko iyi Miryango ishobora gutuma abishaka.”

Iyi nama izahuza Abakuru b’Ibihugu bigize iyi Miryango EAC na SADC, iteganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru, ku wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare, izaba ije ikurikira izindi Nama ebyiri z’Abakuru b’iyi Miryango ku giti cyayo, aho iya EAC yabaye hifashijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga yabaye tariki 29 Mutarama, mu gihe iya SADC yabaye tariki 31 Mutarama 2025 muri Zimbabwe.

Perezida Kagame yemeje ko azitabira iyi nama
Na Tshisekedi
Kimwe na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo
Na Museveni wa Uganda azitabira
Na Madamu Samia Suluhu wa Tanzania
Na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

U Rwanda rwavuze umugambi mubisha wahishuwe n’amakuru y’ibyagaragaye i Goma nyuma y’urugamba

Next Post

M23 yafashe icyemezo kigamije koroshya ibikorwa by’ubutabazi inatanga umucyo ku gufata Bukavu

Related Posts

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

Five things you must know before a job interview
MU RWANDA

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

M23 yafashe icyemezo kigamije koroshya ibikorwa by’ubutabazi inatanga umucyo ku gufata Bukavu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five things you must know before a job interview

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.