Byinshi ku bisobanuro byatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uhagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega yahuye na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, Christophe Lutundula Apala, amuha ibisobanuro ku makuru yatangajwe ashinja ingabo z’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 wubuye imirwano muri Kivu ya Ruguru.

Ambasaderi Vincent Karega yatanze ibi bisobanuro nyuma y’iminsi ibiri M23 yubuye imirwano mu duce tumwe two muri Kivu ya Ruguru, ubuyobozi bw’iyi Ntara bugashinja ingabo z’u Rwanda gufasha uyu mutwe.

Izindi Nkuru

Vincent Karega yatangarije itangazamakuru ko nyuma y’ibiganiro yagiranye na Christophe Lutundula Apala, impande zombi zigiye gukora igenzura kuri ibi birego mu rwego rwo gukomeza gutsimbataza umubano n’imikoranire y’ibihugu byombi.

Yavuze ko yatangarije Ministiri w’Intebe Wungirije ko u Rwanda nta nyungu na nke rufite mu kuba rwatera inkunga M23.

Ati “Mu gihe ibihugu byombi bifitanye umunano mwiza, tugomba gutahiriza umugozi umwe mu guhashya ibikorwa byose by’umutekano mucye byakwambukiranya imipaka yacu.”

Nyuma y’ibiganiro, Vincent Karega yahaye ikiganiro itangazamakuru

 

Abagaragajwe si abasirikare bacu

Ubuyobozi bwa Kivu ya Ruguru ndetse n’Igisirikare cya DRC, bari bagaragaje abarwanyi babiri bivugwa ko ari abasirikare b’u Rwanda, gusa ubuyobozi bw’u Rwanda bwavuze ko abasirikare basa kuri badashobora kuba bamwe mu ngabo z’u Rwanda.

Ambasaderi Vincent Karega yanasubije kuri aba basirikare babiri, avuga ko abo barwanyi batafashwe ku wa Mbere ahubwo ko hashize ukwezi bitangajwe ndetse ko u Rwanda rwifuje ko rwakorana n’Igisirikare cya DRC mu kubaza abo bafashwe kugira ngo bagaragaze ibibaranga koko niba ari abasirikare b’u Rwanda.

Yagize ati “Ntabwo tugira umutwe nk’uriya mu gisirikare cyacu. Turabivuga dushize amanga ko tudatekereza, tudafite umugambi, ndetse nta n’umushinga igisirikare cyacu giteze kugira mu gutera inkunga M23.”

Ambasaderi Vincent Kare wakomeje avuga ko u Rwanda na DRC basinyanye amasezerano anyuranye arimo n’ay’i Addis-Abeba, yavuze ko ibi Bihugu byombi bifitanye imikoranire n’umubano byiza by’umwihariko bikaba bishingiye ku bakuru b’Ibihugu byombi Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi baherutse no guhurira muri Jordanie.

Yagize ati “Icy’ingenzi ni uko twiyemeje gufatanya mu kugenzura amakuru yose yatangajwe ariko icyo twizera ni uko byose ari ibinyoma ariko twembi tuzabikora kugira ngo u Rwanda rubigaragaze ko atari ukuri.”

Ambasaderi Vincent Karega yaganiriye na Christophe Lutundula Apala

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru