Mané yongeye gukorera Senegal ibitangaza ayijyana mu cy’Isi, Salah ataha ahushije penaliti

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mukino wari utegerejwe n’Abanyafurika benshi wo gushaka itike y’igikombe cy’isi, ikipe ya Senegal yongeye gusubira iya Misiri, iyitsinda kuri Penaliti zirimo iya kabuhariwe Sadio Mané mu gihe mugenzi we Mohamed Salah bakinana muri Liverpool yayihushije.

Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, wagiye kuba ikipe ya Misiri ibitse igitego kimwe yari yatsinze mu mukino wabanje.

Izindi Nkuru

Nyuma y’iminota ine umukino utangiye, Rutahizamu wa Sénégal Boulaye Dia yatsinze igitego ku ishoto ryinjiye ribanje gukota ku mukinnyi Hamdi Fathi wa Misiri.

Igitego cya Senegal cyanabotse muri uyu mukino, cyatumye iyi kipe ifite igikombe cya Afurika yongera kwigarurira icyizere.

Iminota 90 yarangiye nta kipe irongera kureba mu izamu, bituma uyu mukino wongerwaho imikino 30 yo kugira ngo zikiranure dore ko ku giteranyo cy’ibitego zanganyaga 1-1.

Iminota 120 yarangiye ntakipe ibashije kwigaranzura indi, hitabazwa Penaliti aho Senegal yinjije 3-1 Misiri, bituma iyi kipe ifite igikombe cya Afurika yerecyeza mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka.

Mohamed Salah wari uhetse iyi kipe ya Misiri, ni na we wabanje gutera penaliti arayihusha, mu gihe iya Sadio Mane ari yo yahise ihesha Senegal itike.

Senegal isubiriye Misiri nyuma y’ukwezi kumwe n’igice iyitwaye igikombe cya Afurika na bwo kuri Penaliti 4-2 zirimo iya nyuma na yo yatewe na Sadio Mane.

Andi makipe yakatishije amatike y’Igikombe cy’Isi:

Algérie yakiniraga imbere y’abafana bayo mu Mujyi wa Blida byayisabye gutegereza umunota wa 118 w’inyongera ibona igitego cya Ahmed Touba cyashoboraga gutuma ikomeza ariko Toko-Ekambi atsindira Cameroun igitego cyo ku munota wa nyuma w’umukino ayifasha kwerekeza mu Gikombe cy’Isi.

Igihugu kindi cya Afurika cyabonye itike ni Tunisie, ni nyuma y’aho umukino wayihuje na Mali warangiye ari 0-0 igakomereza ku gitego kimwe yatsinze mu mukino ubanza.

Ku Mugabane w’u Burayi, Pologne yabonye itike itsinze Suède ibitego 2-0 harimo penaliti yinjijwe na Kapiteni Robert Lewandowski.

Portugal yatsinze Macedoniya y’Amajyaruguru ibitego 2-0 bya Bruno Fernandes ibona itike yo gukina Igikombe cy’Isi ku nshuro ya munani.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru