CG (Rtd) Gasana wayoboye Polisi y’u Rwanda uri mu basezerewe yayisigiye isezerano rikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

CG (Rtd) Emmanuel Gasana uri mu Bapolisi baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko nubwo bavuye muri Polisi y’u Rwanda ariko yo itabavuyemo, kuko bazakomeza kugendera ku ndangagaciro zayo nko kurangwa n’ikinyabupfura, ndetse n’igihe bazakenerwa cyose bazitaba karame.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, ubwo Polisi y’u Rwanda yakoraga umuhango wo gusezerera Abapolisi baherutse gushyirwa na Perezida Paul Kagame, mu kiruhuko cy’izabukuru.

Izindi Nkuru

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Alfred Gasana wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yari ahagarariyemo Perezida Paul Kagame, yashimiye aba bapolisi.

Yagize ati “Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda no mu izina ryanjye bwite, ndashimira cyane mwe mwese mwashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, ku bw’umurava, ubwitange no kutizigama byabaranze mu gihe cyose mumaze mu kazi.”

Minisitiri Gasana yavuze ko Abanyarwanda bashimira imirimo yakozwe n’aba bapolisi, kuko bagize uruhare runini mu kuba u Rwanda ubu ari Igihugu gitekanye.

Ati “Abaturarwanda biteguye kubakira neza mu buzima busanzwe mugiyemo, ndetse no gufatanya namwe mu bikorwa bya buri munsi.”

Yababwiye kandi ko hari icyizere ko ubunararibonye n’ubunyangamugayo byabaranze bari mu nshingano, bazakomeza kubikoresha mu guteza imbere Igihugu.

CG (rtd) Emmanuel Gasana wavuze mu izina ry’Abapolisi bose bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye umukuru w’Igihugu wabashyize mu kiruhuko cy’izabukuru avuga ko bishimye kandi banyuzwe.

Yavuze kandi ko ubushishozi no kureba kure bya Perezida Kagame ari byo byafashije buri we wagize uruhare mu gutanga umusanzu we mu kubaka Igihugu nyuma yo kunyura mu majye

Ati “Turibuka uruhererekane rw’ibihe Igihugu cyanyuzemo bimwe mu byagezweho bitari gushoboka iyo tutagira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubu tukaba dufite Igihugu cyiza gifite umutekano.”

Yakomeje agira ati “Ntacyo twamwitura usibye kumwubaha no kubahiriza umurongo yashyizeho wo kubaka u Rwanda twifuza.”

CG (rtd) Gasana yavuze ko nubwo Polisi bayivuyemo ariko yo itabavuyemo, kuko ubu bagiye mu rwego rw’inkeragutabara (reserve) kandi ko bagifite ikinyabupfura.

Ati “Ntituzatatira igihango cyo gukorera Igihugu, aho tuzakenerwa hose tuzaba twiteguye.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye na we yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku murava n’ubwitange byabaranze mu kubaka Igihugu.

Yabibukije kandi ko nubwo bagiye mu kiruhuko, ariko Polisi y’u Rwanda ifite gahunda irambye yo kubaba hafi.

Ati “Bizadufasha kunoza akazi k’umutekano ku ruhande rumwe no kwita ku mibereho ya bagenzi bacu twahoranye mu kazi kandi bizanafasha mu guha icyizere abakiri bato bifuza kuba abapolisi kuko bazabona ko ari umwuga umuto yinjiramo afite imbaraga akazikoresha atizigama hanyuma zatangira kugabanyuka wa mwuga ukamutiza iz’abato bawusigayemo.”

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo abo ku rwego rwa Komiseri 6, ba ofisiye bakuru 5, ba ofisiye bato 28, n’abapolisi bato 60.

Hari n’abapolisi 7 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi na batandatu basezerewe ku zindi mpamvu zitandukanye.

CG Emmanuel Gasana na bagenzi be bashimiwe umuhate bakoranye
Minisitiri w’Umutekano yabashimiye
Umuyobozi Mukuru wa Polisi CG Namuhoranye yabizeje ko Polisi izakomeza kubaba hafi
Na bo basezeranyije Polisi kuzakomeza kugendera ku ndangagaciro zayo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru