Wednesday, September 11, 2024

Ntiwakwigisha kurwanya amacakubiri nibucya akugaragareho- P.Kagame yikije ku bidakwiye bigaragara ku bayobozi bamwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Umunsi hakozwe urutonde rw’Ibihugu byemera Imana, tuzaba aba mbere

Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ko inshingano bakora zikwiye kuba zibaturukamo, bakanaziberaho urugero abo bayobora, kuko hari bamwe bagiye bagaragara mu bitanoze bagakwiye kuba batangaho ingero nziza zo kutabigwamo.

Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu nshingano nshya, ari bo; Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, na Francis Gatare wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RDB.

Perezida Kagame avuga ko bitewe n’amateka yihariye u Rwanda rwanyuzemo, abayobozi barwo baba bakwiye gukora mu buryo bwihariye, nubwo bitababuza no gukurikirana ibibera mu bindi Bihugu.

Ati “Dufite umwihariko w’ibibazo byacu tugomba gukemura, ariko dufite n’ibibazo bituruka noneho no hanze y’u Rwanda, bimwe atari ibibazo byacu, atari twe twabiteye, cyangwa ngo tube twahangana na byo, ariko bitugiraho ingaruka ibyo ari byo byose.”

Yakomeje avuga ko umuyobozi iyo ariho akemura ibibazo byo mu Gihugu cye, adashobora kwirengagiza n’ibyo bibazo biza bituruka hanze.

Ati “N’iyo atari ibibazo bindi bihungabyanya umutekano cyangwa imibereho y’abantu, hari n’ibibazo bisanzwe bitari muri icyo cyiciro navugaga. Hari iby’ubukungu bwacu bugomba kugenda neza kubera ko dukora neza, waba utakoze neza, abandi bakoze neza, ubwo ibyawe bigata agaciro cyangwa ntibiguhe inyungu.”

Yatanze urugero rw’ibikorerwa mu Rwanda, hagomba gutekerezwa ko biba bijya guhihanwa n’ibyakorewe ahandi, bityo ko biba bikwiye gukoranwa ubuziranenge n’ireme byo hejuru kugira ngo bibashe guhangana n’ibyaturutse ahandi ku isoko.

Ati “Ibyo ni ubuzima busanzwe, ni yo mpamvu bidusaba nanone nk’u Rwanda, gukora ndetse rimwe na rimwe tugakora bidasanzwe kugira ngo tugere hariya hanze, ibyo ukora bibashe kugira umwanya bikwiye, bitazaburiramo ugatahira ubusa.”

 

Nta Gihugu gikwiye kwerekera ikindi

Umukuru w’u Rwanda yanagarutse kandi ku bibazo bishobora gushingira kuri politiki, nk’iby’umutekano, na wo ushobora guhungabana bitewe na politiki y’ahandi, nanone kandi hakabamo kuba hari abashobora kugena uko Igihugu runaka kigomba kubaho.

Ati “Aho umuntu uza akakubwira uko yumva ukwiriye kubaho, ugomba kubaho nka we uko abishaka. Ibyo ni ibibazo na byo biremereye.”

Perezida Kagame avuga ko Ibihugu nk’ibyo byakunze kujya bishaka kwereka inzira u Rwanda, ariko bikirengagiza ko na rwo rufite inzira rwifuza kunyuramo.

Ati “Bitanavuze ngo nk’ibyo dukora ahubwo bivuze ngo ‘nk’uko dushaka’, kuko hari ubwo ukora nk’ibyo bakora, na byo ukabizira kubera ko batashaka ko ubikora kuko bazi inyungu zabyo nko kukugumisha nk’aho turi aha, bikakugumisha mu bukene, mu kudatera imbere, mu mwiryane,…”

Yavuze ko abayobozi bose yaba abarahiye uyu munsi ndetse n’abandi basanzwe mu nshingano, bakwiye guhora bazirikana uru rugamba.

Ati “Iyo utabyumva ngo mu byo ukorera Igihugu cyawe ube ubitekereza, ntabwo wujuje ya ndahiro abantu barahira iyo bamaze guhabwa inshingano nk’izi.”

Avuga ko ingaruka zo gukora hadatekerezwa kuri ibi bibazo, bigira ingaruka zituma Ibihugu bishobora gusigara inyuma nk’uko bimeze ku Mugabane wa Afurika.

Umukuru w’u Rwanda avuga kandi ko nta gihe hatagaragazwa ibigomba gukorwa n’uyu Mugabane nko kuba ugomba kwigira, ugashingira ku mutungo wayo ndetse n’uw’abaturage bawo, ariko ugakomeza gusigara inyuma.

Ati “Miliyari 1,4 z’abantu ukabona ari abantu gusa bemeye guhora bari mu butindi, bari mu bukene, bari mu guhora baragiwe nk’Inka.”

Avuga ko bamwe mu Banyafurika, bakunze kwikomanga mu gatuza bavuga ko barambiwe kubaho basindagizwa, ariko umusaruro ukabura.

Ati “Abo twageze imbere y’abantu tuvuga, ukarega agatuza ngo ‘twebwe Abanyafurika turambiwe ibi’ warambirwa ibintu imyaka 50 utagira ikintu uhindura, ubwo uba wabihinduye koko?”

Yavuze ko nta bandi bazagira uruhare mu gufasha Afurika kwigobotora ibyo barambiwe, atari abayobozi b’Ibihugu, ariko bamwe batarabyumva ahubwo bagakomeza kugendera mu murongo w’ababereka inzira.

Ati “Kuyobora byabaye kwambara Cravatte, twe tukamera neza nk’abayobozi, ariko ya mpinduka tuvuga buri munsi ntuyibone, ugasanga ruswa, tribalism [irondamoko], nepotism [icyenewabo] biri aho, ni nk’aho ari byo dukorera.”

 

Ntiwavuga ibyo uterera imbuto

Perezida Kagame yavuze ko kwibutsa abayobozi b’u Rwanda ibi, biba bikenewe kugira ngo ibyo bakora byose, bajye bagendera kure ibishobora kutazanira inyungu Abanyarwanda, kuko hari bamwe bagera mu nshingano bikabagararaho.

Avuga ko inshingano z’abayobozi, baba bagomba kuzikora zibaturutsemo, ndetse bakanazerera imbuto ku bo bayobora.

Ati “Ntabwo wajya hariya ngo wigishe kurwanya amacakubiri, cyangwa kurwanya ruswa, cyangwa kurwanya iki, hanyuma nihashira umunsi umwe cyangwa ibiri, abantu batangire kuvuga ngo ‘ariko na we ko ari uko, ko kanaka twamwumviseho ibintu bimeze gutyo’.”

Avuga kandi ko iyi migirire itanoze, igenda yisubiramo, kandi ko biri muri bya bindi bituma Abanyafurika badatera imbere.

Ati “Ibintu bimwe bigahinduka, ‘inyubako nziza iri hano, iyo hepfo iraruta iya ruguru’ ariko hari urwego utarenga.”

Yanagarutse ku ruhande rw’abaturage, na bo bakwiye kujya bareba kure mu byo bakora, atanga urugero mu by’imyemerere yamaze guhabwa umwanya munini mu buzima bwabo.

Ati “Hari ubwo bajya bakora urutonde rw’Ibihugu, bavuga Ibihugu bimeze gutya, ibikize bikurikirana gute? Ibirwanya ruswa […] umunsi hagiyeho gushyiraho Ibihugu byemera Imana, ngira ngo tuzaba aba mbere, ni ko nibwira ni ko mbibona, ntakibazo numva kiri aho, ariko nyuma yaho njye ndakubaza, nti ‘wemera wemera iki? Wemera Imana gusa ariko ntiwemere ibindi bijyanye n’ibyo kwemera iyo Mana bidusaba?’.”

Avuga ko muri uko kwemera Imana, abantu bari bakwiye kwibaza ko Imana yaremye abantu bose mu buryo bungana, ariko hakaba hari abakomeje gutunga abandi, bityo ko abatungwa badakwiye guhora muri iyo nzira.

Ati “Ubu tuzajya ku rutonde rw’abazatungwa n’abandi? Ubu tuzajya duhora dusabiriza? Kandi twemera, wemerera iki? Imana ishaka ko tubaho neza, dukora, bigera ku byiza byo kwiha agaciro byo kwiteza imbere, tukaburira he kandi twemera ibyo Imana itubwira.”

Yavuze kandi ko ari kimwe no kuri politiki, kuko na yo icyo iba igomba kumarira abantu, ari ukubateza imbere.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts